Bwiza

Uwahoze ari Major wa RDF yaciwe indishyi z'arenga miliyoni 800 Frw

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 09:16
Uwahoze ari Major wa RDF yaciwe indishyi z'arenga miliyoni 800 Frw

226539

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse uwahoze ari Major mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Habineza Jean Claude, kwishyura amafaranga arenga miliyoni 804 Frw arimo indishyi, inyungu n’andi mafaranga ajyanye n’urubanza, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano no kunyereza amafaranga y’abakiliya ba Zigama CSS.

Mu rubanza rwasomwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, rumutegeka no kwishyura amafaranga yari yarakuye kuri konti z’abakiliya batandukanye atabiherewe uburenganzira.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagaragaje ko hagati ya 2023 na 2025, Habineza wari umukozi wa Zigama CSS yakuye kuri konti z’abakiliya 38 amafaranga 677,777,441 Frw n’Amadolari ya Amerika 61,480, yose hamwe ahwanye na Frw 768,600,000.

Bwavuze ko Habineza yifashishaga umwanya yari afite mu kazi, agafasha abakiliya kubona inguzanyo, ariko mu gihe cyo kubikuza amafaranga agashyira umukono ku nyandiko nk’aho ari we nyiri konti.

Amafaranga yabaga amaze kubikuza yayajyanaga atabiherewe uburenganzira na ba nyirayo.

Mu kwiregura, Habineza yavuze ko bamwe mu bakiliya bamwemereraga kubikuza, abandi bakaba baramugurije amafaranga cyangwa baramutumye imodoka.

Yavuze kandi ko hari abo bari baragiranye amasezerano yo kwishyura, akabaha sheki nk’ingwate.

Icyakora, urukiko rwasanze ibyo avuga bidafite ibimenyetso bihagije, cyane ko bamwe mu bakiliya bahakanye ko bigeze kumuha uburenganzira bwo kubikuza amafaranga yabo. Rwagaragaje ko nta nyandiko yatanze yemeza ko yari yemerewe kubasinyira.

Mu kugena igihano, urukiko rwahurije hamwe ibyaha byo kwiba no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri, rusanga byarakozwe mu mugambi umwe kuko izo nyandiko ari zo zamufashije kubona amafaranga.

Rwamuhanishije imyaka ibiri n’amezi atandatu kuri ibyo byaha, rwongeraho undi mwaka umwe kubera gutanga sheki zitazigamiwe.

Mu mafaranga yategetswe kwishyura, harimo 742,579,951 Frw angana n’amafaranga yakuwe kuri konti z’abakiliya, hiyongereyeho indishyi z’akababaro n’izindi ndishyi mbonezamusaruro zingana na 24,818,000 Frw.

Hari kandi inyungu za banki za 24,319,222 Frw, amafaranga y’abavoka n’ay’ikurikirana rubanza angana na 11,800,000 Frw, ndetse n’Amadolari 580 y’itike y’indege ahwanye na 857,220 Frw.

Urukiko rwafashe n’ibyemezo ku birego by’abakiliya batandukanye bari bajuriye kubera amafaranga yabo yari yaranyerejwe.

Eric Sano, wari warahawe sheki ya miliyoni 70 Frw itazigamiwe, urukiko rwategetse ko asubizwa ayo mafaranga, akongeraho inyungu n’indishyi, byose hamwe bikagera kuri miliyoni 84,4 Frw.

Lt (Rtd) Tonny Kagame na we rwategetse ko asubizwa miliyoni 20 Frw yari yarakuwe kuri konti ye, hiyongereyeho indishyi, inyungu n’amafaranga y’urubanza, byose hamwe bikagera kuri 29,600,000 Frw.

Ku rundi ruhande, Zigama CSS yategetswe gusubiza S/Sgt Didas Gashirabake miliyoni 50 Frw yakuwe kuri konti ye. Iyi Banki yanategetswe kumwishyura miliyoni 3,5 Frw agizwe n’indishyi z’akababaro n’igihembo cy’avoka, mu gihe Habineza na we agomba kumwishyura miliyoni 8,7 Frw z’indishyi n’amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Icyemezo kuri Zigama CSS cyashingiye ku kuba urukiko rwarasanze iki kigo cy'imari gifite inshingano zo kurinda amafaranga y’abakiliya bacyo. Rwanagaragaje ko imikorere yacyo yahaye Habineza icyuho cyo kubikuza amafaranga atabiherewe uburenganzira.

Zigama CSS yari yajuriye ivuga ko ikirego cy’indishyi cyagombaga kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi, ariko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego by’indishyi bikomoka ku byaha ruburanisha.

Habineza yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu n’Urukiko rwa Gisirikare ku wa 12 Kamena 2026, ariko aza kujurira.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.