Inkuru yari igizwe n’igice cya mbere wayisoma hano ugakomereza no ku cya 2 Ibitambo mu madini -I gice cya “mbere”
3. ABASILAMU
Nk’uko bivugwa na Mohamed Hocine Benkheira muri dictionnaire du Coran, mu busilamu bagira ubwoko bune bw’ibitambo :
– Igitambo gikorwa mu gihe cyo kurangiza umuhango wa Hija kizwi nk’icy’umunsi mukuru w’Ilayidi nkuru (10 dhur hija), kikaba gishingira k’umukurambere Ibrahim ajya gutamba Umwana we Ismail.
– Igitambo cyitwa Aqiqa gikorerwa Umwana wavutse ku munsi wa karindwi avutse.
– Igitambo cyitwa Nadhir cyo guhigura umuhigo k’uwawuhigiye. Umusilamu ashobora kuvuga ati ntibingendekera bitya na bitya nzatanga igitambo. Iyo ibyo yahigiye bisohoye aba agomba kubikora.
– Igitambo cyitwa kafara : impongano, indishyi, icyiru se y’igikorwa runaka.
UKO AMATEKA YA MUNTU ABIGARAGAZA (REALITE HISTORIQUE)
Mu kwigimba amateka y’ibitambo, reka duhere ku gisobanuro cy’ibitambo nkuko bivugwa na A. Loisy : Igitambo ni umugenzo ugamije kwambura ubuzima ikintu gisanzwe kibufite hagamijwe : Icyakora ku mbaraga zitagaragara kugirango uzigushe neza mu gihe haba hacyekwako zarakazwa zigateza ingorane n’amakuba, cyangwa se mu guhesha agaciro ibikorwa byazo, ikuzo n’ishimwe, cyangwa se hashakwa kugirana nazo umubano n’umushyikiranoi.
Nkuko biboneka ikibazo cy’ibitambo kiragenda gifata intera ndende ari nako kirushaho kuba insobe (complexe). Mu kugerageza koroshya iyi nyandiko ntituri bushake kuvuga cyane uko abantu batandukanye bagiye babivugaho n’ubwo tugenda tubifashisha kugirango bigire icyanga, turerekana imirongo migari bahuriraho n’uburyo bagiye babisesengura cyane cyane mu mico no mu bihe bitandukanye.
Uwitwa Tylor avuga ko igitambo ari ituro (don) naho W.Smith akavuga ko igitambo kirenga ituro ahubwo kikaba isangira ati kuko ituro bisaba k’utura aba nyir’ikintu mu gihe abantu bari bataratunga batunzwe no gosoroma no guhiga baturaga ibyo bahize imyuka bemeraga, bityo ati igitambo, kuri we, kigamije isangira (partage). Uwitwa J. Frazer aravuga ati : kubera ko imana za cyera zari ibintu bipfa (ikintu cg umuntu) kandi gusaza bikaba ntaho yari kubihungira, imana ikuze barayicaga bityo imbaraga yari yifitemo bakazishyira mu mana ntoya nshya ndetse n’ibyaha by’iyo mana nshya ishaje ikabijyana bityo ya yindi ikaba igitambo cyo gukomeza kw’ibiriho yari ibeshejeho.
Turebere hamwe uko ibitambo byagiye byigaragaza mu bantu uko nabo bagiye batera imbere. Mu kwiga iki kibazo, turifashisha inyandiko (article scientifique) y’abalimu batatu bo muri université ya Lausanne mu Busuwisi yitwa l’Essai historique du sacrifice d’Alfred Loisy. Abo balimu ni M. Kolakowski, A.A. Nagy, F. Prescendi.
Muri icyo gitabo, Alfred Loisy avuga ko ibitambo ari imihango ishingira kw’idini bityo bikaba bidakwiye gutandukanywa n’idini, maze abikubira mu byiciro bitatu bitandukanye :
1) Igihe yise igihe cy’ubufindo cy’abaturage (la magie des peuples non civilisés, paléolithique) :
2) imyuka (esprits) ibeshaho, itanga amafunguro
Muri iki gihe abantu barimukaga (nomades) babeshwaho no guhiga, no gusoroma. Icyo gihe ntibari bazi Imana, ahubwo bemeraga ko hari imyuka igaragara n’itagaragara (esprits). Bityo kugirango babashe kubona ibibatunga, ndetse banagire akarusho ku bindi bintu bakoraga ubufindo (magie). Icyo gihe byari bitaraba neza ibitambo nkuko byaje kwigaragaza nyuma.
3) Igihe cy’abantu batangiye gutura (habiter) civilisation Néolithique : ibi bihe bigendana no kumenya imana y’ibihugu (divinité locale ou nationale)
Iki gihe kirangwa no guteza imbere guhinga, Korora mbese umuntu aba atangiye gusumba ibindi (dominer la nature) ariko akabona ko hari ibimurenze noneho akabyita imana ihwanye n’ikimunaniye cyose (imana y’intambara, imana y’uburumbuke, imana y’imvura etc..). Kubera
k’uwo muntu aba atagishaka ibimutunga kuko abyifitiye, imana ye ahanini iba ishinzwe kumurengera (dieu protecteur), nibwo atangira kuyiha ibituma igubwa neza (impano), ayisaba kutamurakarira, yakosheje (impongano) kuyiha ibiyitunga cyane ko zimwe mu mana zari abantu (ifunguro ry’imana) ndetse n’isangira. Nguko uko ibitambo bya mbere byaje kuboneka maze uko ibihe bisimburana bigenda bihindagurika bigamije ukwiyeza.
4) Igihe cy’abantu babona isi mu buryo bwagutse, n’amadini mpuzamahanga y’agakiza (humanité large et religions de salut et universelles)
Uko abantu bagendaga binjira muri civilisation iteye imbere, bagenda batandukana n’imico iciriritse (primitive), ariko ntibatandukane n’umurage w’ibyari bisanzwe, bafashe ibyari ibitambo by’inyamaswa bishingiye ku gitambo cy’inyana ya mbere ivutse mu matungo maze bakinjizamo na muntu, bityo hatangira itambwa ry’ibitambo bya muntu bahereye ku mwana wa mbere uvutse mu muryango. Umunntu akaba yacyeka ko Ibrahim (légende nkuko Benkheira Hocine abyita) agira inzozi, yumvise nk’ itegeko ryo gutamba umwana we w’imfura bigakomeza bikagera no kuri Yezu imfura ya Mariya byari muri uwo murongo w’imico gakondo.
Ubundi bwoko bw’ibitambo bugaragara mu bantu, ariko nabwo bufite icyerekezo n’umugambi umwe, ni ibitambo bita iby’isano iri hagati y’umuntu n’inyamaswa abantu biyitirira (sacrifices totémiques). Mu mico hagenda hagaragara ikintu cy’uko buri muntu agira inyamaswa yitiriwa. N’iwacu birahari : Abega : igikeri, Abazigaba : Ingwe
Muri macye ibitambo byabaye umugenzo (rite) wagaragaye mu bantu mu bihe byose, ariko uko Muntu agenda ahindura imibereho n’imitekerereze, ibitambo bigafata ishusho ya Muntu ubishyira mu bikorwa kugeza ubwo byabaye rwose umugenzo ntayegazezwa w’amadini ushingiye ku bintu bitatu by’ingenzi aribyo : Umuntu utamba, igitungwa cg Umuntu utambwa n’imana cyangwa Imana itambirwa. Bityo igitambo kiba Umuhuza wa Muntu n’Imana. Ibindi ni imigenzo (rituels) bikorwamo. Aha twavuga : imyiteguro, uko bikorwa, aho bikorerwa, ibikoresho, icyo inyama z’ibitambo n’uburyo bikoreshwa, ababikora kuko rimwe na rimwe si buri wese utamba kuko kenshi bisaba inzobere muri uwo muhango n’ibindi n’ibindiii
4. Ubusesenguzi bwihariye
Mu gusesengura ibijyanye n’ibitambo mu madini, turibanda ku madini abiri irya gikristu n’irya kisilamu kuko ariyo yiganje kw’isi. Ariko kubera ko imizi y’ibitambo ishoreye kure mbere y’ayo madini, ni biba ngombwa turajya dusubira inyuma mbere yayo.
4.1. Ubukristu
Nkuko twabivuze hejuru, ku bukristu igitambo cyemewe ni kimwe gisimbura ibindi byose byakibanjirije. Ni igitambo cya Yezu agamije kurokora mwene muntu wabitewe n’icyaha cyo kwirukanwa mw’ijuru akaza mw’isi ya hano dutuye (chute).
Mu buryo bwa gatigisimu iyi mvugo irumvikana kuko yicaza abayoboke mu munezero no mu cyizere cyo kuba bararokowe n’amaraso n’umubiri wa Yezu, uko théologie cyangwa gatigisimu yagiye ibyubakaiii
Ku rundi ruhande, umuntu yakwibaza impamvu inyigisho za gikristu ziza mu murongo umwe n’idini y’ubuyahudi ariko yagera ku bitambo ikaricurika (ikabyirengagiza) mu gihe Bibiliya igenderaho ari igizwe n’ikiragano cya cyera n’igishya cya nyuma ya Yezu. Dukeka ko umuntu atatinya guhamya ko ari rya hindagura ry’ibisanzwe mu madini twagiye tuvuga ko biterwa n’ibihe n’imizamukire ya Muntu nyamara hagasigara umurage wa mbere. Poulat, mu nyandiko ye aragira ati :
Ubukristu mu gushinga imyemerere ishingiye kw’icungurwa yitaye mu mutego w’ibibazo bibiri by’ingutu, kimwe mw’itangiriro (mw’isiza en amont) ikindi ku musozo (mw’isakara en aval). Mu ntangiriro aho ivuga ko ari uruhererekane n’idini y’abayahudi (Ikiragano cya cyera) nyamara ikitandukanya n’ibitambo bya kiyahudi. Ku musozo aho ihakana ibitambo bimena amaraso nyamara igahora yizihiza ivugurura igitambo cya Misa aho bavugurura amaraso n’umubiri bya Kristuiv.
Bityo ku bwacu kubyitirira Imana byaba ari nko kurengera. Akaba ndetse ari nayo mpamvu, muri buri gitambo cya Misa, habaho umuhango wo kurya no kunywa umubiri n’amaraso bya Yezu nkuko byahozeho mu muco no mu mateka yo kurya inyama z’imana ishaje kugirango imbaraga yari ifite izisigire indi iyisumbuye cyangwa nibura ababyemera. Uwo muco witwa théophagie.
4.2. Ubusilamu
Mu gusesengura ibya kisilamu dukeka ko abantu bakwiye kwirinda kugwa mu mutego ushaka kwerekana kw’iby’ubusilamu bimeze nk’ibiva mw’ijuru, ko bidafite aho bihuriye n’amateka yo muri kariya Karere. Nyamara ikiri ukuri ni uko ubusilamu n’abasilamu batuye hamwe n’abandi bityo ibyabo babihuriyeho n’abaturanyi babo, aha ndavuga Abayahudi (peuple sémitique).
Bityo rero, ishingiro ry’ibitambo mu kisilamu bikomoka kuri ayo mateka y’amadini yaho yabayeho mbere y’ubutumwa bwa Coran ndetse nkuko twabibonye ntaho bitaniye n’ibyabaye mu tundi duce tw’isi. Ishingiro ry’ibyo tuvuga ni uko n’igitambo gikuru gikomoka k’umukurambere Ibrahim, cyabayeho mbere y’ubutumwa bwa Coran.
Inkuru y’Igitambo cya Ismail muri Coran iboneka mu gice cya 37 :101-112. Nkuko biboneka, Ibrahim yararose, arota abaga umwana we, kuri we, inzozi ze zabaye itegeko ry’Imana.
Ku bindi bitambo biboneka mu kisilamu, byaba igitambo cyo guhigura, igitambo cy’umwana wavutse cyangwa igitambo cy’impongano, usanga ntaho bitaniye n’ibitambo biboneka mu bandi bantu cyane abo muri kariya karere k’abayahudi ndetse n’ahandi mu duce tw’isi dutandukanye.
Mohamed Hocine Benkheira mu nyandiko iboneka muri dictionnaire ya Coran inaboneka mu byitwa « le prix de la vie, Observation sur la question sacrificielle en Islam, dans sacrifier, se sacrifier Sens édition 2005, avuga ko igitambo cy’itegeko ari kiriya gishingiye kuri Hijat naho biriya bindi n’ubwo bishingira kuri hadith usanga ntaho bitaniye n’ibindi. Ahubwo rero igitambo cyo muri Hijat agiha igisobanuro kinyuranye n’ibitambo byo mu Bayahudi kuko aho kugira inyama zo gusangira n’Imana nkuko hari abikora banyanyagiza amaraso kuri Altar cyangwa se abandi bagafata mu nyama ibice bimwe bikomeye by’umubiri nk’imyijima n’imitima, naho Coran muri 37 :22, Imana ikavuga kw’inyama z’itungo itazikeneye kw’ahubwo ikeneye ukwibombarika bikoranywe.
Naho nk’igitambo cya Aqiqa avuga ko gishingiye kuri hadith ebyiri zitandukanye arizo :Iya mbere : iboneka mu gitabo cya Ibn Al Qayyim mu gitabo Tuhfat al mawdud : « Mukoreigitambo cy’umwana wavutse, mubage bityo mumurinde ibyago ».
Iya kabiri : « Buri mwana wese avukana isezerano ry’icyamutangirwa ho igitambo ku munsi wa karindwi, agahabwa izina akanogoshwa ». Bityo igitambo kigasa n’ikibaye itegeko. Mu by’ukuri ubuzima bw’itungo ritanzwe riba inshungu y’ubuzima bw’Umwanavi.
Mu kurangiza kuri icyi cyiciro navuga ko, nkuko kandi bivugwa na Padiri Alfred Loisy, uretse kubifataho icyemezo cy’amahame ngenderwaho, ubukristu ntibwabashije kwitandukanya n’imihango n’imigenzo ikunze kwita iya gipagani mu bijyanye n’ibitambo. Uko bikorwa biracyari mu murongo umwev.
Ngirango biragaragara ko ibitambo mu buryo bwa kisilamu bidatandukanye cyane n’ibindi bitambo mu yindi miryango.
Nk’uko bigaragazwa n’ubundi bushakashatsi bwakorewe mu bihugu by’abasilamu kabone n’ubwo umuntu atahita abihuza n’ukwemera kwa kisilamu, biboneka ko biri mu mico y’abavuga ko bayoborwa n’inyigisho za kisilamu noneho bakongeramo imico gakondo batabashije gutandukana nayo. Aha ngirango umuntu yakongeraho ibyo tuzi iwacu bijya bivugwa by’inkoko cyangwa ihene y’ibara rimwe n’icyo ikoreshwa.
N’ubwo Mohamed Hocine Benkheira avuga ubu bwoko bune, hari abandi basilamu b’Abarabu bagaragaza ibindi bitambo bikorwa mw’isi y’Abasilamu, ariko bikaba bigoye kumenya niba ari umwihariko w’Abarabu cg se niba bikorwa n’Abasilamu bose cyangwa se nibura benshi muri bo.
Uwitwa P Jaussen avuga ko yabwiwe n’umwarabu w’i Moab (Jordanie) ko iyo hari icyorezo cyangwa ijini cg undi mwuka mubi wateye mu muntu, batanga igitambo maze amaraso y’igitambo akakirukana bitabaye nko guhyikirana n’icyago ahubwo ari uko imbaraga z’ayo maraso zihashya icyago (P. Jaussen : Coutumes arabes au pays de Moab, Paris 1908 pag 363).
Uwitwa M. Curtiss umunyamateka y’amadini avuga ko mu bushakashatsi yahuye n’abanya Syria n’abanya Palestina bamubwira ko ibitambo bagenera abo bafata nk’abatagatifu babo (saints) cyangwa Imana Allah, birimo ubwoko butandukanye, bati hari ibyo bakora kubera gutaha inzu nshya, kubera se abageni binjiye mun nzu yabo bwa mbere, iyo barwaje umwana cyangwa itungo basaba koroherwa no gukira,bati byitwa « fedou » twakwita nk’impongano.
Ati : Umu Sheikh adusobanurira kw’ibijyanye n’inzu nshya, ati batangira igitambo ku Nkomanizo z’umuryango (seuil) kuko burya buri hantu hagira abahatura (amajini) bityo ati igitambo gitangiwe ku muryango gisa n’ikiguzi cya buri munyamuryango kimurinda ibyago by’abo bahasanzwe. Akomeza agira ati buri nzu igomba kugira umupfu wayo, yakwicwa n’ubugeni bw’abo baturage baho (amajini) barakajwe n’abo bimukira, kubera ishyari.
Maze rero igitambo kigatambamira, kikajya mu mwanya wa bene urugo, bene igihugu bashobora kwica abo baje kubatwarira umwanya. Arongera ati iyo hari umurwayi, batamba Intama maze bakayizengurutsa uburiri bw’umurwayi bavuga bati Nyagasani akira iyi fedou mu mwanya w’umurwayi n’ibindi n’ibindi.
5. Umwanzuro :
Mu gutegura iyi nyandiko, byadushoboje kwinjira mu mpande zose z’ikibazo cy’ibitambobimena amaraso, tubirebera mu mico no mu madini. Icya mbere kigaragara ni ko umuco w’ibitambo uturuka cyera na kare, mw’isi y’abantu, mu
miryango, mu mico no mu madini yose. Icya kabiri ni uko ibitambo bitamba abantu, uwitwa Réné Girard avuga ko utangwaho igitambo aba yagizwe incungu ya benshi akomeza agira ati bihamywa n’amagambo ya Caifa mu rubanza rwa Yezu agira ati ; ni byiza ko apfa ari umwe kugirango benshi bakire.
Icya gatatu, mu nyandiko ye yitwa « que dit vraiment le Coran » Dr Al Ajami asesengura mu buryo burebure ikibazo cy’ibitambo mu madini. Ibyo twashatse kugarukaho ni ibintu nka bibiri : Icya mbere aragira ati guhuza igitambo cya Ibrahim n’umuhungu we Ismail n’igitambo gisoza umuhango wa hija, ati ntibikwiye kuko ibitambo biboneka mw’isoza rya hija bisa n’ibitambo byahozeho mw’isoza rya hija mu gihe cyitwa icy’ubuhakanyi (mbere y’ihishurwa rya Coran) ; ati ababihuje ni inyerera nkana mw’isobanura ariko ntaho bihuriye aha rero akaba atandukanye na Mohamed Hoccine Benkheira ubihuza ndetse akabyita itegeko.
Akomeza agira ati : ku kibazo cy’igitambo cya Ibrahim, ikigaragara ni uko ubushake bw’Imana bwari ukugerageza Ibrahim n’umwana we, ariko bitari ugushaka gutamba umwana kuko yamusimbuje itungo. Ati rero kubyibuka (commémoration) ntibyakagombye kubaga kuri buri musilamu kuko nyine ari ukwibuka, byabaye igikorwa bwite kuri Ibrahim, gisaba gutanga no kwitanga kubera Imana, ababyibuka ntibagombye kubyiyibutsa babagavii. Umuntu akaba
atabura gushingira ku ntego ya ayat ya 22 :37.
Yanavuze ku bitambo byo mu madini y’abayahudi n’abakristu, avuga ko igitambo cy’intama ya Paska y’abayahudi ituruka ku bizwi nk’ibihano 10 bya Misiri ku gihano cya 10, ubukristu bwaje gusa nk’ububohoje bahindura Yezu Intama ya Pasika nkiristu, akomeza agira ati mu buryo bw’amahame y’imyemerere ahora ahangana, abasilamu bafashe ibyo bitambo bya Mussa (mu Misiri) n’ibya Yezu babijyana kure kuri Ibrahim. Nguko uko ibitambo byagiye
bihuzwa ntaho bihuriye mu gisa n’inyubako nshya y’imyemerere ngenderwaho mu madini maze ababibwiwe bakibwira ko bivuye ku Mana.
Iyi nyandiko ntigamije kubuza abantu gutanga ibitambo, ariko ni ukugirango n’ubikora abikore azi neza ibyo arimo noneho ibyo akora bibe ibye wenda mu rwego rw’ubusabane na bagenzi be ariko atabyitiriye kwibombarika kw’itegeko iri n’iri ryitiriwe Imana. Mu kurangiza twavuga ko ibitambo byabayeho kuva Muntu yabaho, bityo ibyahishuwe byaje bibisanga ho bibivugaho mu buryo buziguye (symbolique) abantu babyakira nk’ibintu by’ukuri
maze aho kumva ikigamijwe bumva ibigaragara (le symbole et le réel, l’intelligible et le sensible) sens ya coran 22 :37


