Ibitangaje kuri Goliath, igikeri gipima ibiro bitatu kikaruta ibindi Isi

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikeri byitwa Goliath biboneka mu bihugu bya Cameroon na Guinée Equatiriale byombi bibarizwa muri Afurika yo hagati, ari byo binini kurusha ibindi mu mateka yisi.

Itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage bakoze ubushakashatsi kuri ibyo bikeri, basanze kimwe muri byo gishobora gupima ibiro bikabakaba bitatu, ndetse bikagira n’uburebure bwa Centimetero zibarirwa muri 30.

Ni ibikeri bifite ubushobozi buhambaye, dore ko bizwiho kubakira amagi yabyo imyobo minini, ndetse bikaba binafite ubushobozi bwo kwimura urutare rurenze kimwe cya kabiri cy’uburemere bw’umubiri wabyo.

Abashakashatsi bayobowe nitsinda ryaturutse mu nzu ndangamurage y’amateka Kamere ya Berlin (Museum für Naturkunde), basanze ibyo bikeri bifite umuco wo guhindura ibyuzi bisanzwe bibamo cyangwa bikarema ibyabyo bishya ku nkombe z’imigezi yo muri Cameroun.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Marvin Schäfer, umwanditsi mukuru w’ubwo bushakashatsi yavuze ko “Rimwe na rimwe ibikeri [Goliath] byimura amabuye apima ibiro 2”, bigasobanura buryo ki bene ibyo bikeri bifite imbaraga zidasanzwe.

Usibye kuba ibyo bikeri bifite imbaraga zidasanzwe, ngo ni n’ababyeyi beza kubera ko bihangayikira ibyana byabyo, bikajya kubirerera mu myobo minini biba byaracukuye ahitaruye imigezi itemba ndetse n’inyamaswa zishobora kubigirira nabi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mark-Oliver Rödel, umuyobozi w’umushinga akaba na perezida w’itsinda ribungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Frogs & Friends, yavuze ko ibyo ubushakashatsi ku bikeri bya Goliath bwagaragaje “Byerekana ko abantu bazi bike ku binyabuzima, ndetse na bimwe mu biremwa bitangaje ku isi yacu”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *