Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Ibitekerezo byawe igihe cyose biba bitegereje ko ubibwira icyo ushaka kuba cyo, cyangwa uko ushaka ko ubuzima bwawe bugomba kumera mu minsi ikuri imbere. Iyo ibitekerezo byawe bimaze kubona ishusho y’ ubuzima bwawe bihita bikusanya ibisabwa byose bijyane n’ ubwo buzima ushaka, bigahita bigukorera inzira ugomba kunyuramo kugira ngo ubugeremo.
Imana umunsi umwe yigeze kubwira Gideon iti” niko wa mugabo we, w’ Indashyikirwa we , w’ Imbaraga nyinshi weee. Gideon atangira kureba ku impande ze yibwira ko hari undi mugabo uri aho, amubuze asubiza Imana ati “ Ni nde uri ukuvugisha? Imana iti “ Woweeeeee. Muri uyu mwanya, Imana ikubwiye iti” wa ntwari we, mu gihe ibyo bibazo bikuzungurutse, byaguteye ubwoba, nawe watangira kureba ku uruhande kandi ari izina ryawe bavuze.
Ubusanzwe Gedion ntabwo yari umugabo utinyitse cyane kubera igihagararo cyangwa ubunararibonye mu intambara, gusa Imana yashakaga kumuha ishusho y’ ubuzima bwe buri imbere cyangwa ishusho yuko agomba kuva mu ntambara yari arimo, ariko kubera urugamba rwari rumutegereje imbere aho, byamubereye nk’ insigamugani. Bituma atabasha kubyinjiza mu bitekerezo bye, kuko yari yarangije gushyiramo iby’ intege nke ze no guterwa n’ ubwoba rw’ urugamba rumuri mbere.
Nicyo kimwe natwe mu ubuzima bwacu cyangwa mu bibazo byacu, Imana iduha ishusho y’ ubuzima bufite intsinzi mu ibintu bitwugarije n’ umugisha bwo mu minsi iri mbere mu inzira yo kuyizera ariko tukarangazwa nutwo tubazo tugaragara ko ari tunini kuri twe, ariko tukaba ari duto imbere y’ Imana yacu.
Niba Imana ivuze intsinzi, ivuze gukira, niba ivuze kubona umutware cyangwa umufasha, niba Imana ivuze kukuvana mu ideni, ivuze kuguha abana cyangwa guhindura ubuzima bwawe,Tangira ubwinjize mu bitekerezo byawe, kandi igihe cyose abe aribyo utekereza, ugiye kuryama “ ubyutse, “Shimwa Mwami” aho gushyira mu bitekerezo byawe intege nke zawe, ubushobozi buke bwawe cyangwa ibigambo uri kumvana abantu bakuvugaho.
NIBA IMANA IVUZE KO IMBERE YAWE ARIHO HARI IBYIZA, TERA INTAMBWE IJYA IMBERE AHO KUGUMA AHO URI CYANGWA NGO USUBIRE INYUMA.
Be blessed..!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)


