Congo soldier AP

‘Ibitero by’iterabwoba’ bya FDLR na FDNB byibasiye Abanyamulenge 

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere wamaganye wivuye inyuma ibitero ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko “ibitero by’iterabwoba” iri huriro ririrmo Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi (FDNB) na FDLR baheruka kugaba kuri bariya baturage byabaye hagati y’itariki ya 23 n’iya 29 Gicurasi.

Ni ibitero byibasiye “uduce dutuwe cyane two muri Kivu y’Amajyepfo.”

Kanyuka yavuze ko nko mu gace ka Rugezi, “FDLR,  FARDC n’Ingabo z’u Burundi (ziri i Kizura na Rulenge) bagabye ibitero byatwaye ubuzima.”

Yavuze kandi ko ibitero nk’ibi byagabwe mu duce twa Mikenke na Kalingi bikozwe n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bakorera mu duce twa Kipupu na Zéro.

Wazalendo zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi kandi ngo bagabye ibitero mu duce twa Bijabo na Bibokoboko.

M23 ivuga ko biriya bitero byatwaye ubuzima bw’abaturage benshi mu gihe abatari bake bavuye mu byabo.

Uyu mutwe ntiwigeze utangaza niba hari icyo uri bukore mu rwego rwo kubohora Abanyamulenge bari mu kaga.

Icyakora ingabo zawo zimaze igihe zirwanira na ririya huriro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo zigenzuramo ibice bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *