Abaturage bo mu karere ka Mt Kenya batangajwe n'ibivugwa n'abahanga mu gukeba abana ndetse n'abakuru mu muryango w'Abakikuyu, bateye hejuru kubera icyo bavuga ko ari ingano y'igitsina cy'abahungu bamwe bari gukebwa.
Abo bakuru bavuga ko ibitsina by'abo bahungu bigaragara ko ari bito ugereranyije n'imyaka yabo, ibintu byatumye bagaragaza impungenge. Bakeka ko gukoresha impapuro z'abana (diapers) igihe kirekire bishobora kuba biri mu bitera icyo kibazo.
Abo bakuru bari bagaragaje izo mpungenge mu muhango wo gukeba abana uherutse kuba, ahanini ukaba waritabiriwe n'abanyeshuri bo mu mwaka wa 9 w'amashuri yisumbuye. Bavuze ko hari abahungu bamwe basanze bafite ibitsina bito ugereranyije n'imyaka yabo.
Impuguke mu mirire y'abana, Kathomi, yahakanye ibivugwa n'abakuru bo mu muryango w'Abakikuyu ko gukoresha cyane impapuro z'abana zizwi nka diapers bishobora kubangamira imikurire y'igitsina cy'abahungu bakiri bato.
Mu gusubiza ibyo bavuze, Kathomi yasobanuye ko imirire mibi mu bwana, kutonka amashereka ahagije ndetse n'imirire idahagije bishobora kugira ingaruka ku mikurire isanzwe y'umwana.

