Umupasiteri wo muri Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iyicwa ry'uwahoze ari Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse.
Pasiteri Christian Emmanuel Sanon, ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Haiti, yahamijwe ibyaha byose umunani yari akurikiranweho, harimo no gucura umugambi wo kwica cyangwa gushimuta umuntu, akaba ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Uyu mugabo w’imyaka 67 yashinjwaga kugira uruhare mu mugambi wo gushaka gukura Moïse ku butegetsi muri Haiti agamije kumusimbura ubwe mu 2021 nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Bivugwa ko hari amasezerano y’akazi, y'inyungu nyinshi, yagombaga guha ikigo gishinzwe umutekano gifite icyicaro muri Florida, igihe yaba amaze gufata ubutegetsi.
Iyicwa rya Moïse ryasize Haiti idafite umuyobozi mu gihe cy’imyaka itanu. Iri bura ry’ubuyobozi ryatumye urugomo rukorwa n’amatsinda y’abagizi ba nabi rurushaho kwiyongera muri iki gihugu cyo muri Karayibe kiri mu bukene bukabije.
Amatora ya perezida ateganyijwe umwaka utaha, kandi Martine, umugore wa Jovenel Moïse, na we wakomerekeye muri icyo gitero cyahitanye umugabo we, yatangaje muri iki cyumweru ko afite umugambi wo kwiyamamaza.

