Bwiza

Urusenda, bombe karahabutaka mu ntambara: Menya uko rukoreshwa muri Operasiyo za gisirikare

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 11:38
Urusenda, bombe karahabutaka mu ntambara: Menya uko rukoreshwa muri Operasiyo za gisirikare

218134

Mu ntambara, intwaro zikoreshwa ntiziba ari imbunda, ibisasu na za drones gusa, ahubwo hari n'ibikoresho bigamije kubangamira umwanzi, bikamubuza kurwana neza cyangwa bikamuhatira kuva mu birindiro yari arimo. Muri byo harimo urusenda n'ibirukomokaho, bizwiho gutera uburibwe bukomeye mu maso no mu myanya y'ubuhumekero.

Ubu buryo bwongeye kuvugwa mu makuru y'ibikorwa bya gisirikare byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya FRN ryabukoresheje mu bikorwa byaryo byo umusozi Bukondo wariho ibirindiro by'abacanshuro bafashaga ingabo za Leta ya Congo gukoresha za drone.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko muri iyo operasiyo, FRN yakoresheje urusenda mu kubangamira abari muri ibyo birindiro, bikagira uruhare mu gikorwa cyasize ifashe Bukondo.

Umwe mu bazi imikoreshereze y'urusenda ku rugamba wavuganye na BWIZA, yasobanuye ko urusenda rushobora gutegurwa mu buryo butuma ikinyabutabire cya 'capsaicin' kirubamo gikwirakwira mu mwuka, bigatuma abari ahantu runaka bagira uburibwe bukomeye mu maso no mu buhumekero.

Uyu yanasobanuye ko hari uburyo bwihariye ku bijyanye no kuvanga ifu y'urusenda rwumye n'ibikoresho biturika, n'ubwo tutashoboye kubugenzura.

Uko urusenda rushobora kubangamira abarwanyi

Urusenda rurimo ikinyabutabire cyitwa 'capsaicin', ari na cyo gituma umuntu yumva yokerwa iyo aruriye cyangwa arukozeho.

Iyo capsaicin iyo igeze mu maso, ku ruhu cyangwa mu myanya y'ubuhumekero, ishobora gutera uburibwe bukomeye, kurira, gukorora no kugira ikibazo cyo guhumeka.

Iyo ikwirakwiye mu mwuka ahantu hari abantu benshi, ishobora gutuma abari bahari batabasha kureba neza cyangwa gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku barwanyi bari mu birindiro, cyane cyane iyo bari ahantu hafunganye cyangwa hataboneka uburyo bworoshye bwo guhunga umwuka ubabangamira, by'umwihariko mu ndaki.

Ni muri urwo rwego ibikomoka kuri capsaicin byagiye bikorwamo ibikoresho bizwi nka 'pepper spray' cyangwa 'OC spray' bikoreshwa cyane mu bikorwa byo gucunga umutekano no kubuza abantu gukomeza ibikorwa by'urugomo.

Amerika yakoresheje ibimeze nk'urusenda mu ntambara ya Vietnam

Nubwo nta bimenyetso bihagije byerekana ko urusenda rusanzwe rwabaye intwaro isanzwe ku rugamba, hari ingero z'amateka z'ikoreshwa ry'ibintu bifite ingaruka zisa n'iz'ibikomoka kuri rwo.

Urugero rukomeye ni intambara ya Vietnam, aho igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakoresheje imyuka iryana mu maso izwi nka CS gas kuva mu 1965.

Inyandiko z'ibiro bishinzwe amateka muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika zigaragaza ko iyo myuka yakoreshwaga mu bikorwa byo guhangana n'abarwanyi bihishaga mu buvumo, mu myobo no mu birindiro byo munsi y'ubutaka.

Yari igamije kubakura mu bwihisho, ikababuza gukomeza kurwana neza, bityo abasirikare bakabasha kwinjira muri ibyo birindiro.

Mu yindi nyandiko yo muri icyo gihe, Leta ya Amerika yasobanuye ko CS yashoboraga gufasha mu gufata abarwanyi bari mu birindiro bikomeye, kugabanya gukoresha ibisasu bikomeye no kubuza umwanzi kongera gukoresha ahantu yari yarahinduye ibirindiro.

Icyakora, CS gas si urusenda. Ni ikinyabutabire gitandukanye na capsaicin, nubwo byombi bishobora gutera kurira no kubabara mu maso.

Igisirikare cya Amerika gikoresha ibikomoka ku rusenda

Urusenda rufite n'uruhare mu bikoresho bikoreshwa n'inzego za gisirikare.

Inyandiko ya Marine Corps yo muri Amerika igaragaza ko inzego za gisirikare z'icyo gihugu zatangiye gukoresha OC spray mu 1993.

Ikoreshwa mu myitozo no mu bikorwa byo gucunga abantu, aho ishobora gutuma amaso yifunga, umuntu akarira, agakora inkorora cyangwa akagira ikibazo cyo guhumeka.

Ibi bigaragaza ko ibikomoka ku rusenda atari ibintu bikoreshwa mu biribwa gusa, ahubwo ko bifite n'uruhare mu bikoresho byifashishwa mu bikorwa by'umutekano.

Ku bijyanye na Bukondo, amakuru avuga ko FRN yaba yarakoresheje urusenda muri operasiyo yayo aragaragaza ubundi buryo bushobora kuba bwarakoreshejwe mu kubangamira abari mu birindiro.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.