Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wajuririye cy’urukiko mpanabyaha rwashyiriyeho Rwanda i Arusha (IRMCT), nyuma y’uko rwemeje ihagarikwa ry’urubanza Kabuga Félicien aregwamo na Leta y’U Rwanda.

Ibuka ijuririye icyo cyemezo nyuma y’uko uru rukiko rwanzuye ko ikirego cya Kabuga gihagarikwa akabanza gukorerwa isuzuma ku burwayi bwagaragazwaga n’abamwunganira mu mategeko.
Icyo gihe hanzuwe ko abanza kuvurwa n’abaganga bigenga nyuma y’uko ngo agaragaweho umurwayi Dementia bityo kugirango azabone uko yongera kuburanishwa ameze neza dore ko kimwe mu biranga ubwo burwayi harimo no kwibagirwa.
Ubujurire bwa Ibuka bugaragaza ko urukiko rwaguye mu mutego w’ibyo kabuga yashakaga wo gutinza urubanza ubwo yari agitangira kuburanishwa, bityo akaba azakomeza gukoresha ayo mayeri ayobya uburari.
Ibuka iti”Tubabajwe n’umwanzuro urukiko ruherutse gufata wo guhagarika urubanza rwa Kabuga, itabwa muri yombi rye byari amakuru meza ku barokotse Jenoside,gusa byaje kurangira bihindutse amakuru mabi bitewe no kumva ko urubanza rwe rwimuwe.”
Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga wa Ibuka yavuze ko perezida w’urukiko rwa IRMCT yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi agezwaho icyo kibazo cyo kutishimira umwanzuro w’urukiko, avuga ko hategerejwe umwanzuro w’abaganga bakurikirana Kabuga Felicien.
Kabuga Felecien ashinjwa gutanga inkunga n’imihoro byakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi 1994.
Romeo Dallaire wari umuyobozi w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zabungabungaga amahoro icyo gihe, yivugiye ubwe ko taliki 11 mutarama 1994 batahuye intwaro mu nzu ya Kabuga yabikwagamo ibikoresho i Gikondo.
Byashimangiwe na Jean Pierre Turatsinze, umwe mu bari abayobozi b’interahamwe, yavuze ko zimwe mu ntwaro Kabuga yari yaratanzeho inkunga, zakoreshejwe mu kwica Abatutsi 1000 nibura buri minota 20.
Raporo y’Umuryango ushinzwe Uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe mu 1994 U Rwanda rwinjize toni zirengaho 518.
Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu DR Jean Damascene Bizimana akiri umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ku rwanya no gukumira Jenocide (CNLG)yemeje ko iyo mihoro yishyuwe na Kabuga Felicien.
Ikindi Kabuga ashinjwa gukangurira abahutu kwica Abatutsi yifashishije Radio LTRM.Yafatiwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa nyuma y’igihe yamaze ashakishwa aza gushyikirizwa urukiko rwashyiriweho u Rwanda i La Haye mu Buholandi.


