Iby’aho umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa bikomeje kuba agatereranzamba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 3 Mutarama 2016, urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa mbere y’uko rufata umwanzuro ntakuka w’ahazatabarizwa umugogo we uzaabarizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uru rukiko, abagize umuryango wa Kigeli barimo amatsinda abiri aho bamwe bari bashyigikiye ko yatabarizwa muri Amerika abandi bagatsimbarara ku kuba yatabarizwa mu Rwanda.
Amakuru atangazwa n’ijwi ry’Amerika avuga ko uyu munsi humviswe ubuhamya bw’abantu 2 gusa bikaba byanabaye ngombwa ko urubanza rushobora kuzakomeza humva n’abandi kuko umucamanza agomba gufata icyemezo ashingiye ku byatangajwe n’aba batangabuhamya.
Kugeza ubu ntibyoroheye urukiko ku gufata umwanzuro kukomu bamaze kumvwa nta we ufite uburenganzira busumba ubw’undi ku buryo yatanga igitekerezocy’aho umwami azatabarizwa kikemezwa kuruta icy’undi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bagize umuryango w’umwami Kigeli bavuga ko kuva atari yarahawe ubwenegihugu bw’Amerika ari uko yakundaga igihugu cye bityo ko atagomba gutabarizwa i mahanga mu gihe abandi basaba ko yatabarizwa Amerika.
Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yatabarutse ku itariki ya 16 Ukwakira 2016 aguye muri Amerika aho yari yaragiye ahunze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *