Iby’amashuri y’umuhanzi Chameleone bikomeje gutera urujijo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi cyane ku izina rya Jose Chameleone,bikomeje kuvugwa ko ku kuri uyu wa Kane taliki 10 Kanama 2023, yahawe impamyabumenyi ya Bachelor of Arts mu mibanire mpuzamahanga na diplomasi.

Mu myaka myinshi ishize, Chameleone yifuzaga gusubira mu ishuri kugira ngo akomeze amashuri makuru yananiwe kurangiza akiri muto bitewe n’ishyaka ry’umuziki yari afite.Nyuma yaje kugaragara yambaye ikanzu ubusanzwe yambarwa n’abasoje kaminuza biza kuvugwa ko nawe yaba ari mu bayashoje.

Kugeza ubu rero hongeye gucicikana amakuru ko yaba yasoje amasomoye yakurikiranaga mu buryo bwihariye, asa n’uwakabije inzozi ze kuko yageze ku byifuzo bye nyuma y’iminsi mike asubiye muri Uganda avuye mu ruzinduko rwe muri Amerika aho yari yaragiye gutaramira.

Kuri uyu wa kane mu gitondo, nibwo Chameleone yari mu banyeshuri benshi barangije muri kaminuza ya Cavendish ku nshuro ya 12 yo gutanga impamyabumenyi muri iyi kaminuza, nyamara none nta hantu na hamwe bigaragara ko ari ku rutonde rwa basoje nk’uko bivugwa.

Muri 2018 yagaragaye yambaye ikanzu y’abasoje amashuri muri kaminuza ya Cyambogo ariko biza kugaragara ko kwari ukwitabira ibirori gusa .Ibivugwa biramutse ari byo Chameleone yaba yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare bigenda bisubira mu ishuri gukurikirana amashuri asanzwe bagiye bacikiriza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *