Iby’intwaro Israeli igurisha umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda byageze mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kumenya ko Leta ya Israeli gahunda igurisha intwaro umutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, SFC (Special Force Command), impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zafashe icyemezo cyo kuyihagarika zitabaje urukiko.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, izi mpirimanyi zirimo abanyamahanga n’Abagande bari mu buhungiro, zifashishije umunyamategeko, zandikira Minisiteri y’Ingabo ya Israeli tariki ya 5 Ukuboza 2020, zisaba ko iyi Leta yahagarika iyi gahunda.

Zemeza ko ingabo za Uganda ziri mu mutwe wa SFC uyobowe na Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba (umuhungu wa Perezida Museveni), zigaragara zikoresha imbunda zirimo Galil-Ace na Tavor zikorwa n’uruganda rwa gisirikare rwa Israeli.

Izi mpirimbanyi zitemera imikorere ya SFC, zivuga ko uyu mutwe washyizweho gusa mu buryo bwo gushyira mu gufasha ubutegetsi buriho gushyira mu ngiro ibikorwa by’igitugu birimo gutsikamira abatemera ingingo zimwe, zitanga urugero rw’ukuntu mu 2017 uyu mutwe wagiye ukumira abataremeraga ho imyaka ntarengwa yemerera kwiyamamaza umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Zivuga ko gukomeza kuziha intwaro ari ukuzifasha gukomeza gukandamiza uburenganzira bw’abaturage ba Uganda, zigasaba ko iki gikorwa gihagarara hakiri kare.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rwa Uganda, Ofwono Opondo ni we wagize icyo avuga ku busabe bw’izi mpirimbanyi, yandika ubutumwa buzamagana ati: “Bakwandikira Amerika, ICC, Israeli n’abandi bose bashaka, ariko nka Guverinoma, ntabwo dukorera amatsinda yo hanze, ahubwo tubikorera abacu. Bakabaye ari Abagande babinenga.”

Biteganyijwe ko Urukiko rwa Tel Aviv muri Israeli rutazangira kumva ubusabe bw’izi mpirimbanyi tariki ya 15 Gashyantare 2021.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Iby’intwaro Israeli igurisha umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda byageze mu rukiko
    Mukosore imyandikire bizarushaho kuba byiza.

  2. Iby’intwaro Israeli igurisha umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda byageze mu rukiko
    Mukosore imyandikire bizarushaho kuba byiza.

  3. Iby’intwaro Israeli igurisha umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda byageze mu rukiko
    Mukosore imyandikire bizarushaho kuba byiza.

  4. Iby’intwaro Israeli igurisha umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Uganda byageze mu rukiko
    Mukosore imyandikire bizarushaho kuba byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *