Iby’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ntibyahingukijwe mu biganiro byahuje Min. Sezibera na Amb.Wonheka

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonheka na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ariko ntibaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi wazambye kuva mu Kwakira 2017.

Muri iyi nama y’isaha n’igice hagati y’aba bombi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 nk’uko The EastAfrican ibitangaza, haganiriwe  ku zindi ngingo zo kunoza umubano.

Amb. Wonheka yatangarije The EastAfrican ko nta biganiro byabaye ku mubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi, ko byari ibiganiro bisanzwe.

Ati “ Byari ibisanzwe, ni ubwa mbere nari mpuye na Minisitiri Sezibera kuva yahabwa uriya mwanya.  Nari nagiye kumushimira ku bw’imirimo mishya yahawe. Mu nama nk’iriya muvugana uko mwanoza umubano no gukemura ibibazo byaba biriho.”

Avuga ko batavuze ku bibazo by’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi kuko atari yatumijweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ngo agire ibyo asobanura.

Ati “  Ntitwigeze tuvuga kuri ibyo bibazo. Ubusanzwe ugira ibyo usobanura iyo utumijweho nka ambasaderi by’umwihariko hari ibyo ugomba gukemura. “

Wonheka yemeza ko Uganda yiteguye gukemura ibibazo byaba biri mu mubano w’ibihugu byombi ko kandi ko igihje nikigera bizakemuka. Yemeza ko azi neza ko abakuru b’ibihugu n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuye bavuga kuri izi ngingo.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wazambye mu myaka ishize. Uganda ishinja u Rwanda ubutasi no gushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba muri iki gihugu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi u Rwanda rubitera utwatsi rukavuga ko Uganda ita muri yombi Abanyarwanda mu buryo butemewe kandi ko icumbikiye abashaka kuruhungabnyiriza umutekano, ingingo iki gihugu gihakana kivuga ko abafatwa bose baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kuba ba maneko b’u Rwanda.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *