Ibya Titi Brown byongeye kuzamba nyuma y’imyaka yasabiwe y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ icyaha cyo Gusambanya umwana. Bukaba bwasabiye uyu mubyinnyi, Titi Brown gufungwa imyaka 25.

Ni nyuma y’uko Umunyamategeko we yasabye ko uyu musore agirwa umwere kuko ibipimo by’isano y’amaraso byari byarapimwe (AND) byagaragaje ko atari we wateye inda inda umukobwa bivugwa ko atari yujuje imyaka y’ubukure.

Urukiko rwategetse ko uru rubanza ruzasomwa tariki 22 Nzeri 2023 kubera ko ukwezi kwa Kanama harimo ikiruhuko cy’abacamanza muri rusange.

Titi Brown yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka wa 2021. Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *