Mu Rwanda hamaze iminsi impaka mu biganiro ku ndirimbo zirimo gukorwa nâurubyiruko rwâabahanzi. Umubare munini wiganjemo abakuze uvuga ko indirimbo zirimo gukorwa mu byiswe âInjyana yâibishegu â zikomeje gukangurira urubyiruko rwâu Rwanda kwishora mu busambanyi. Abaririmba izi ndirimbo bo bagiye bavuga ko batishimiye kuba bahagarika bene izi ndirimbo cyane ko isoko ryâumuziki rihinduka.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo, twibanze cyane ku byamamare bya hano mu Rwanda nkâabahanzi , abanyapolitiki nâabandi bakunzi bâumuziki muri rusange.

Tariki ya 29 Nzeri 2020 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUrubyiriko nâumuco, Hon. Eduard Bamporiki yumvikanishije ko iyo Minisiteri itazigera na rimwe ishyigikira abakora indirimbo zikangurira abakiri bato kwishobora mu busambanyi mu njyana yâIbishegu.
Bamporiki agereranya ibishegu nâikindi cyorezo cyateye u Rwanda nyuma ya Covid-19. Yagize ati: ââIyo umuhanzi ahisemo kuririmba ibishegu, hari umubare wâabakunda umuziki we aba yirukanye.”
Guhera iki gihe, ibyamamare mu Rwanda byakomeje gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Hon. Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo aheruka kuganira nâigitangazamakuru Yago TV, yavuze ko we adashaka kugira uruhande abogamiraho kuri iyi ngingo, yavuze ko biba byiza igihe umuhanzi aririmbye ibyakubaka umuryango nyarwanda nâiterambere ryâumuturage muri rusange, gusa anongeraho ko mu gihe abantu bashaka kuruhuka baririmba nâibibaruhura bitewe n’ibyo bumva bigezweho.

Umuyobozi wâumuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa nâakarengane mu Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e na we ntiyahwemye kugaragaza ko adacana uwaka nâibitekerezo byâurukozasoni bikubiye mu ndirimbo zâabahanzi bagezweho mu njyana yâibishegu, aho yifashishije Twitter yagiye yerekana ko hakwiye kugira igikorwa izi ndirimbo zigacibwa.

Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo za gitore akaba nâumuyobozi wâihuriro ryâabahanzi mu Rwanda, yavuze ko atazigera azishyigikira na rimwe indirimbo zirimo ubutumwa buyobya Abanyarwanda. Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, yagize ati: “Izi ndirimbo zikwiye guhagarara. Bakwiye kujya bazisuzuma byaba ngombwa bakazihagarika.”
Ku ruhande rwâAbahanzi bagiye batungwa agatoki mu kururimba indirimbo zâibishegu, bagiye basa nâabahunga kugira icyo batangaza kuri iki kibazo .

The Cat uzwi cyane mu ndirimbo “Twinyeseburaâ irimo amagambo ashinjwa kuba ibishegu, ni we wagaragaje uko abitekereza kuri iyi ngingo, avuga ko guhagarika indirimbo ngo ni ibishegu bisa no gusebya agaciro umuhanzi afitiye umuryango nyarwanda, aho anibutsa ko abahanzi bagize uruhare runini mu kurinda abaturage irungu muri ibi bihe bya Covid-19, cyane cyane mu gihe cya âGuma mu Rugoâ
Mu bandi bahanzi bagiye batambutsa ibitekerezo byabo kuri uyu muziki, harimo nâumuraperi Riderman. Mu Kiganiro Riderman yagiranye âikinyamakuru Igihe.com avuga ko bidakwiye ko abahanzi bacwirwaho iteka ngo yaririmbye ibishegu, ahubwo hakareba uburyo bafashwa kugaruka mu murongo muzima, ndetse bakanahabwa inama nâubufasha byatuma umuziki wabo utera imbere ku ruhando mpuzamahanga.
N’ubwo ibi bitekerezo bigikomeje gutangwa, ntibibujije ko kugeza ubu izi ndirimbo zigisohoka umusubirizo, aho abazikora bemeza ko zakirwa vuba cyane nâabazikunda ndetse bikaba ngombwa ko utakoze bene izo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube atitabwaho nkâuwakoze ibishegu.
Iyi nkundura yâibishegu ije mu gihe hari indi itiyoroheje yatangijwe nâumunyamamategeko akaba nâumuhanzi, Alain Mukurarinda igamije kwishyuza ibitangazamakuru bicuranga indirimbo zâabahanzi, aho akangurira bagenzi be guhaguruka bagahagarara bakarebera hamwe uko umuziki bakora wahinduka akazi gatunga nyirako kurusha uko bakomeza kwicwa nâinzara no gukora umuziki udatunga nyirawo.


