Abasirikare babarirwa mu icumi ba Niger bishwe n’ibyihebe, nyuma yo kubagabaho igitero.
Ni igitero cyagabwe mu gace ka Kandadji, agace gahuza imipaka y’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso.
Aka gace gaherereye mu bilometero 190 uvuye i Niamey, kamaze igihe karahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba; by’umwihariko ibitero by’aba-Jihadistes.
Amakuru avuga ko kiriya gitero cyo ku wa Kane kikimara kuba, Ingabo za Niger zahise zirasa ku bakigabye zikoresheje abasirikare barwanira ku butaka ndetse na kajugujugu z’intambara.
Iki gitero cyabaye mu gihe Niger imaze ukwezi kurenga ivugwamo ibibazo bya Politiki.
Ni ibibazo byakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum wari Perezida wa kiriya gihugu wahiritswe n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda, aba bakaba bayobowe na GĂ©nĂ©ral Abdourahamane Tchiani.


