original

Iby’ingenzi kuri ‘Iron Dome’ RDF yakoresheje ipfubya ibisasu bya FARDC na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere hagati i Goma hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, u Rwanda rwarashweho ibisasu gusa ibyinshi muri byo biraswa n’ingabo zarwo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko ibi bisasu byarashwe mu karere ka Rubavu byaraswaga n’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR uzifasha mu ntambara.

Rwivanga aganira na RBA, yavuze ko muri ibyo bisasu hari ibyarashwe, ati: “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”

Kugeza ku gicamunsi cyo ku wa Mbere abantu batanu ni bo byari bimaze kumenyekana ko bitabye Imana bahitanwe n’ibisasu byagiye bigwa ku butaka, mu gihe abakomeretse bari 35.

Icyakora iyi mibare yashoboraga kwiyongera ndetse ibintu bikaba bibi kurushaho, iyo u Rwanda ruza kuba rudafite Système y’ubwirinzi bw’ikirere izwi nka ‘Iron Dome Air Defence System’.

U Rwanda ruri mu bihugu mbarwa bya Afurika bifite ubu bwirinzi, ndetse ni bwo bwa mbere rwari rubukoresheje.

Ubwirinzi bwa Iron Dome bwamenyekanye cyane ubwo Israel yarimo igabwaho ibitero bya za roquette n’imitwe ya Hamas na Hezbollah.

Ni ubwirinzi bwakozwe na Amerika ifatanyije na Israel biciye mu ruganda rwa Rafael rusanzwe ari urw’Igisirikare cyayo, bukaba bufite umwihariko wo gusenya ibisasu bitandukanye birimo roquettes, za drones z’intambara na mortiers, ariko birasiwe mu ntera nto.

Muri 2011 ni bwo bwatangiye gukoreshwa, ubwo Israel yari mu ntambara na Hamas.

Iron Dome Air Defence System mu bushobozi ifite, harimo gusenya igisasu kikiri kure mu ntera y’ibilometero kuva kuri bine kugeza kuri 70, kiri mu butumburuke bw’ibilometero kugeza kuri 15 ugana mu isanzure.

Israel ubwo yari mu ntambara na Hamas na Hezbollah, yavuze ko Iron Dome yayifashije gusenya byibura 90% y’ibisasu iriya mitwe yombi yayirasheho.

Mu busanzwe SystĂ©me [cyangwa batterie] ya Iron Dome igira ibice bitatu, birimo za radar zishinzwe gutahura igisasu kirashwe. Igice cya kabiri cyitwa ‘command and control system’ cyifitemo Software ishinzwe kugenzura niba igisasu kirashwe nta byinshi kiri bwangize (wenda niba kitari bugwe ahantu hatuwe cyane), mu gihe igice cya gatatu cyitwa ‘Tamir interceptor’ gifite inshingano zo guhita gisenya igisasu kirashwe cyifashishije za missile Iron Dome iba yifitemo.

Abakurikiranira hafi ibya gisirikare, bafata Iron Dome nk’imwe muri SystĂ©me zirinda ikirere zigezweho, kandi zizewe hejuru ya 90%.

Amakuru avuga ko ubu bwirinzi bugura ari hagati ya $40,000 na $50,000 mu kubwubaka; gusa bwaba bwuzuye neza (bufite za radar, mudasobwa na ‘launchers’ eshatu cyangwa enye buri yose ifite ‘interceptors’ ziri hejuru ya 20) ikiguzi kikaba gishobora kugera kuri $ miliyoni 100 (arenga Frw miliyari 140).

Usibye Iron Dome, izindi Système zizwi ni nka David’s Sling na Arrow na zo z’Abanya-Israel, Thaad y’Abanyamerika, HQ-9 na HQ-12 z’Abashinwa, n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. ariko namwe wagirango muhimba inkuru,ngo abisasu bya FRDC na FDRL, M23 yarasaga umwukase? ubuse uba washyizemo ubunyameuga mukazi?

  2. Iyinkuru ntabwo arukuri pe Iyi ntwaro yitwa Sky dragon 50 Amakuru avugako arwanda ruzifite ari enye yakorewe mubushinwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *