Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas avuga ko ibyo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yakoze bibabaje kandi biteye agahinda.
Mu kiganiro yagiriye kuri Megapex TV, Mukama yavuze ku rugamba Leta y’u Rwanda iriho rwo kurwanya ruswa mu nzego zose kuva ku z’ibanze kugera ku zo hejuru, agaragaza ko ari uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.
Abajijwe kuri dosiye ya Bamporiki uherutse guhagarikwa ku nshingano akanakurikiranwaho n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na cyo, hamwe n’imbabazi yasabye Perezida Kagame yemera ko yakiriye indonke, Mukama yabanje gusobanura uburyo u Rwanda rwavuye kure.
Mukama yavuze ko Umunyarwanda wese ukunda igihugu, akwiye kubaha Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, akarutsinda, hanyuma we n’ishyaka FPR Inkotanyi bakubaka igihugu, kugeza kigeze ku iterambere kiriho ubu.
Kuri we, urubyiruko rukwiye kuganirizwa ku nzira u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rugere aho ruri ndetse n’ababigizemo uruhare, ari bo Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi, ngo ntirurangazwe n’ibyo Bamporiki yakoze.
Yabwiye umunyamakuru ati: “Ari yo mpamvu mukwiye kumvisha urubyiruko, u Rwanda abenshi ni urubyiruko bagenzi bawe kugira ngo ibyo Bamporiki yakoze n’ubwo bibabaje, biteye n’agahinda, ntibizabarangaze.”
RIB ikomeje iperereza ku byaha ikurikiranye kuri Bamporiki mu gihe afungiwe iwe mu rugo, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

14 Responses
Ibyo Bamporiki yakoze birababaje, biteye agahinda_Umuvunyi Mukuru wungirije
Ese byemewe n’amategeko gufungira umuntu mu rugo rwe? OYA!

Iyo ubucamanza,RIB n’umuvunyi byigengaga,Bamporiki yali gufatwa agafungwa kimwe n’abandi

Bamporiki yahuye nuruva gusenya yihangane,aravugwa kuko ariwe wafashwe naho abakora nkibye nibenshi
Yeremia 29:10-11

abo uvuga bakora nkibye niba ubazi kubahishira nicyorezo mubindi nawe kandi waba urumwe nkabo

Niyihangane naweyavugaga abandi uyumunsiniwe ugezweho

Uyu muyobozi urimo kuvuga kuri Bamporiki nawe uwamushungura buriya ntiyamuburamo urukumbi.

Erega abanyabyaha nibenshi ariko iyufashe niwewe uja kukarubanda rero nabandi baracafatwa gusa urwanda rurakaze yoba ubuyobozi beurwanda rwotegetse Africa niho byanshimisha bakaza babakanda abakunda ruswa nibisa nabyo ariko icageza RIB congo weeeeeeee yatsemba ndabona atarugufunga ahhhhhh