Muri gahunda ya leta y’u Rwanda harimo guhashya ruswa mu nzego zose ndetse no guhana abanyabyaha bafatiwe muri iki cyaha, urwego rw’umuvunyi rutangaza ko mu mwaka ushize wa 2016 Inkiko zo mu Rwanda zakiriye ibyaha bifitanye isano na ruswa 121, ibi ni hafi kimwe cya kabiri cy’ibyari byagaragaye muri 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko gahunda yo gutangaza amazina y’abafatiwe mu byaha bya ruswa yagize umumaro cyane mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo, muri 2016 abenshi mu bafatiwe muri ruswa biganjemo abakozi bal eta, Abahinzi ndetse n’abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto.
Amazina y’abanyabyaha bafatiwe mu cyaha cya ruswa ndetse n’ay’abo bakomokaho ashyirwa ku rubuga rw’umuvumyi mukuru ndetse n’urwa minisiteri y’abakozi bal eta n’umurimo.
Icyaha gikomeye cya ruswa cyagaragaye muri 2016 ni icyakozwe n’umukozi wa leta witwa Erneste Mulisa, wafashwe atanga ruswa ingana n’amadolari ibihumbi y’Amerika 54 nimukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 44 n’ibihumbi Magana atatu.
Uyu yakatiwe gufungwa imyaka 5 anacibwa ihazabu y’amadorali ibihumbi 7 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 574.
Abandi bafatiwe muri iki cyaha biganjemo abahinzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abamotari bose bagiye bakatirwa igifungo kitari munsi y’umwaka nyuma yo gusanganwa ruswa y’amafaranga amake 2000 by’u Rwanda.
Igihano kiremereye cyatanzwe ni igifungo cyahawe umumotari wo muri Kigali wafatiwe mu cyaha cya ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 1000.
Nkurunziza Jean Pierre, umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi nk’uko yabitangarije theeastafrica yemeza ko ruswa izagabanuka mu gihe abanyabyaha bakomeje kujya bashyirwa ku karubanda,
Yagize ati “Hari ibimenyetso byerekana ko gutangaza amazina yabafatiwe muri ruswa bituma abantu benshi bitandukanya n’iki cyaha, ubu abantu bose bahuye na ruswa bihutira gutanga amakuru kuko bazi ingaruka bahura nazo baramutse bayakiriye”
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda(Transparency Internation Rwanda) uvuga ko muri 2016 abantu barenga miliyoni 1 n’igice ari bo bafatiwe muri ruswa mu gihe polisi yo itangaza ko amafaranga miliyari 35 na miliyoni Magana atanu ari yo yatanzweho ruswa mu myaka wose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2016 ibyaha kuri ruswa mu nkiko zo mu Rwanda byariyongereye bitewe n’uko abantu bose bamaze ghugukira gutanga amakuru kuri iki cyaha.
Transparency ivuga ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda kiri mu murongo mwiza wo kurangira gusa ngo hasigaye ikibazo cyo kurindira umutekano abatanga amakuru kuri iki cyaha cyane cyane abakozi barega ababayobora, cusa ibi nibyo n’urwego rw’umuvunyi ruvuga ko rugiye guhangana nabyo muri 2017 kugirango aba bage babona umutekano wuzuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


