Ibyo wamenya ku mutegetsi mushya w’isi, Antà³nio Manuel de Oliveira Guterres

Sangiza iyi nkuru

Guhera ku wa 01 Mutarama 2017 umuryango w’Abibumbye (UN) uyobowe n’umutegetsi mushya, Antà³nio Guterres, ni umuyobozi wa cyenda watorewe kuyobora uyu muryango uhurirwamo n’ibihugu byose byo ku isi ariko bifite ubwigenge kuva mu mwaka wa 1945, umuyobozi w’uyu muryango afatwa nk’umunyapolitiki ukuriye abandi bose bo ku isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Antà³nio Manuel de Oliveira Guterres ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Portugal, yavutse ku wa 30 Mata 1949, kuva mu mwaka wa 1992 kugeza 2002 uyu mugabo yari umuyobozi w’ishyaka ry’Abasosiyarisi (Socialist Party) ndetse guhera mu mwaka wa 1999 kugeza 2002 yanayoboye ihuriro ry’Abasosiyalisite ku isi.
Antà³nio Guterres yavukiye mu mujyi wa Lisbon, yashakanye n’umugore witwa Luà­sa Amélia Guimarà£es e Melo waje gupfa yishwe na kanseri mu 1998 amusigira abana babiri, kuri ubu abana n’undi mugore witwa Atarina Marques de Almeida Vaz Pinto kuva muri 2002.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye aba ashinzwe guhuza ibikorwa byose by’uyu muryango yibanda cyane ku kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyane cyane abari mu bihe bikomeye nk’inzara n’intambara, kwita ku munzi ziba mu nkambi zitandukanye zo ku isi.
Mbere yo gutorerwa kuyobora uyu muryango, Guterres yanawukoreye imyaka 10 akora nka komiseri mukuru ushinzwe impunzi(umuyobozi wa UNHCR) kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2015.

guterres
Guterres yumva indimi zirimo icyongereza, Igifaransa n’ Icyespanyol,

Guterres yayoboye UNHCR mu bihe bikomeye by’ubuhunzi bwinshi ku isi aho ibihugu nka Syria byari birimo intambara, Sudani y’Epfo abantu bari bakomeje guhunga ubwicanyi, Centrafrica naho ibintu byaradogeraga, muri Iraq na Somalia ho intambara zari ibisanzwe ibi byatumye mugihe Guterres yayoboraga UNHCR impunzi ziyongera aho kugabanuka zavuye kuri miliyoni 38 mu mwaka wa 2005 zigera kuri miliyoni 65 muri 2015.
Mbere yo gutangira kuyobora UNHCR, Guterres yakoreye leta ye ya Portugal imyaka 20 nk’umunyamabanga wa leta nyuma kuva mu mwaka wa 1995 kugeza 2002 aza kugirwa minisitiri w’intebe wa Portugal.
Mu 1976 Guterres yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Portugal aho yamaze imyaka 17 yose ari n’umuyobozi wa komisiyo y’iyi nteko ishinzwe ubukungu n’iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu Guterres ayobora LONI, yasimbuye Ban Ki-Moon, yatorewe uyu mwanya mu matora yabaye ku wa 14 Ukwakira 2016.
Umunyamabanga mukuru wa UN atorerwa kuyobora muri manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa, bivuzeko yayobora manda zitarenga ebyiri.
nuwo-asimbuye
Aha Guterres yari kumwe na Ban Ki- Moon yasimbuye

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *