Ibyo wamenya kuri Mpayimana Philippe uziyamamariza kuyobora u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Yabaye umunyamakuru kuva mu mwaka wa 1990 aho yari umwe mu banyamakuru ngenderwaho ba televisiyo y’igihugu cy’u Rwanda, yize amasomo y’itangazamakuru mu ishuri rikuru ry’itangazamakuru rya Paris mu Bufaransa. Mpayimana Philippe yavutse mu mwaka wa 1970, yashinze Asosiyasiyo yitwa Tuza igamije guhuza abatuye mu bihugu byo mu biyaga bigari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa 01 Mutarama 2017 niwo uyu mugabo wabaye umwarimu mu ishuri rya Lycées de Franà§ais aho yigishije isomo ry’Amateka n’Ubumenyi bw’isi mu mwaka wa 2013 yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ibintu ahuza no kuba ashaka gufasha umyobozi uyobora u Rwanda kuri ubu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa youtube, Mpayimana yagize ati “ Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, njyewe Mpayimana Filipo umunyarwanda ukomoka mu ntara y’Amajyepfo utuye muri Diaspora yo mu Bufaransa, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2017, muri uyu mwaka dutangiye, nshimishijwe no kubamenyesha ko niteguye kubabera umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri manda itaha.”
Ati “Byaragaragaye ko urugamba rwa Demokarasi abanyarwanda twaruhariye umuntu umwe nyamara ntibikwiye ko tumutererana aho rukomeye”
mpayimana
Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, bimwe mu bitabo yanditse byakunzwe cyane birimo ikitwa Réfugiés rwandais entre marteau et enclume (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir, only forward looking (L’Harmattan, Paris, 2015) – Rwanda 2017, n’ikindi yise Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere (L’Harmattan, Paris, 2016)
Mu mwaka wa 2003 yabonye impamyabumenyi mu ndimi ayiherewe muri kaminuza ya Yaoundé I mu gihugu cya Cameroon
Mpayimana Philipe niwe wakiriye madame Ingabire Victoire muri situdiyo yatangarijemo ko azaza mu Rwanda kwiyamamariza kuruyobora agahangamura ishyaka rya FPR n’ubwo bitamuhiriye kuko kuri ubu Ingabire afungiye muri gereza ya 1930 aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ingengabitekerezo no gupfobyajenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire Victoire asoza iryo jambo yavugiye muri iyo sitidiyo ari nabwo yahise yerekeza mu Rwanda aho afugiye ubu yagize ati “Mbatumiye mwese kugirengo mudushyigikire, twe abagiye namwe musigaye inyuma musigare mudutera ingabo mu bitugu kugirango dushobore kuvugira u Rwanda, dushobore gukura ubutegetsi mu maboko ya kariya gatsiko, ubutegetsi tubusubize mu maboko ya banyirabwo aribo abanyarwanda”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda azaba mu kwezi kwa munani amaze kubona abakandida bazayahataniramo bagera kuri batatu, muri abo harimo perezida Kagame usanzwe ayobora u Rwanda, padiri Nahimana Thomas watangaje ko aziyamamaza ndetse na Frank Habineza w’ishyaka rya Green Party ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *