John Kennedy ntabwo yigeze ajya ku rugamba mu myaka 20 yamaze mu gisirikare cya Canada, ntiyigeze arasa umuntu uwo ari we wese; ntiyigeze abona inshuti ze zituritswa n’ibisasu, ariko ibyo yabonye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na n’ubu biracyamutera mu nzozi ze.
Kennedy yoherejwe mu Rwanda, mu burasirazuba bwa Afurika, mu 1994 nyuma ya jenoside. Yamaze amezi ane akora akazi ko kugarura serivisi z’amashanyarazi n’amazi aho zari zikenewe mu gihugu.
Ati: “Aho niho ihungabana (PTSD:post traumatic stress disorder) ryanjye ryaturutse – amarorerwa nabonye mu Rwanda”. “Abana badafite amaboko, abacitse ibirenge.
“Hari imirambo ku nkombe, imirambo ireremba mu Kiyaga cya Kivu. Twagombaga gusibura icyobo mu rusengero cyuzuye aho imirambo y’ababikira, abapadiri na ba musenyeri bajugunywe. Igihe cy’imvura kigeze, urusengero rwaruzuye dusanga iyo mibiri mu bintu byajugunywe. Izo ni zimwe mu nzozi mbi mfite. ”

John Kennedy
Kennedy yavuze ko ikintu kimwe cyamuhaye ihumure. Abaganga bamusabye kubaka icyuma kirererwamo abana bavutse batuzuye (incubator) mu kwezi kwe kwa mbere, nyuma y’aho abana 30 bari bamaze gupfa “hypothermie” kubera imirire mibi.
Kennedy n’abasirikare be bakoresheje ibice byakuwe mu ruganda rw’amata kugira ngo bubake ‘incubator’, bakiza abana babiri ba mbere babishyizemo. Aba bana ntabwo byari byitezwe ko barenza umunsi bagihumeka, ariko bararokotse.

Kennedy, ubu ufite imyaka 61, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Seargent mu 1997. Ariko kimwe n’abasirikare benshi boherejwe mu Rwanda muri iyi myaka, ntabwo yasubiye iwabo uko yahavuye.
Ati “Nyuma yo kuva mu Rwanda nagize ikibazo gikomeye ku bana banjye kubera ubukene nabonye. Abana banjye bifuzaga umukino mushya kandi aba bana bakiniraga hasi bakoresheje ikigori bakita ikamyo, hanyuma baragihanagura barakirya. Barimo koza no kunywa amazi inka zakoreshaga mu gukora ibyo zikora. Byampinduye mu bitekerezo bivuye ku byo Umunyamerika ya ruguru aba yiteze ku buzima.”
Nk’uko ubu buhamya dukesha urubuga stalberttoday.ca ikomeza ivuga, Kennedy ngo yanahuye n’ibibazo byo kwiheba, guhangayika, uburakari, ibitekerezo byo kwiyahura, kubona ibidahari no kugira inzozi mbi. Ariko ntiyamenye ko yahindutse. “Naribwiraga, ‘nta kibazo mfite, ikibazo cyawe ni ikihe?’
Kennedy avuga ko byamutwaye imyaka kugeza mu 2011 kugirango yemere gushaka ubufasha kuko ngo atabishakaga.
“Igisirikare gifata umusivili, kikamuvunagura kandi kikamuhinduramo umusirikare. Ariko iyo umuntu avuye mu gisirikare nta nzibacyuho mu gusubira inyuma. Twajugunywe mu buzima bwa gisivili tutakibasha kumva.”
Iyi nkuru ivuga ko mu myaka ibiri ishize, Kennedy yamenyanye na mugenzi we wahoze mu gisirikare ku mbuga nkoranyambaga akamubwira ku ngaruka ndende z’imiti ya ‘Mefloquine’ irwanya malariya yahabwaga abasirikare bari muri Somaliya, mu Rwanda na Afghanistan.
Aha ngo niho yahise amenyera inkomoko yo kwiheba kwe, kugira umujinya n’ibitekerezo byo kwiyahura.


