Mu 2017, Ratko Mladic wamenyekanye nk’ “Umubazi wa Bosnia” yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha by’intambara byakorewe muri Bosnia hagati ya mu myaka ya za 90.
Abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye basobanuye amarorerwa yakozwe n’abasirikare bayobowe na Mladic nk’amwe “mu bikorwa by’urwango biruta ibindi byamenyekanye ku bantu”. Ibyavuye mu bujurire bwe biratangazwa kuri wa kabiri.
Mladic yateguye ubwicanyi bwakorewe abahungu n’abagabo 8000 b’abayisilamu muri Srebrenica mu 1995.
Ubwo bwicanyi, bufatwa nk’ubukabije bwakorewe icyarimwe mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, bwatumye itangazamakuru ku Isi yose rimwita “Umubazi wa Bosnia”.
Uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Zeid Ra’ad al Hussein, yavuze ko Mladic ari “icyitegererezo cy’ikibi” nyuma yo guhamwa n’icyaha.
Nubwo afatwa nk’ikibi ariko, Abaseribe benshi bakomeje kumwubaha.
Umwe mu bahoze mu gisirikare cya Serbia witwa Ljubo Tomovic, yabwiye AFP ati “Yarwaniye abantu be gusa”. “Kumuhamya icyaha byaba ari amahano n’icyaha.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
ICC: Haratangwa umwanzuro ku bujurire bw’ “Umubazi wa Bosnia”, Ratko Mladic
ababantu bafungirwa i la Haye babazira ubusa
ICC: Haratangwa umwanzuro ku bujurire bw’ “Umubazi wa Bosnia”, Ratko Mladic
ababantu bafungirwa i la Haye babazira ubusa