Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho umugore witwa Mukandahiro Violette, ashinja umugore mugenzi we w’umuvugabutumwa uzwi witwa Ev. Igihozo Josianne, kuba amaze imyaka ibiri n’igice yaramutwariye umugabo witwa Uwizeye Ernest, ibintu uvugwa atemera, Bwiza Tv yabaviriye imuzi n’imuzingo uko iki kibazo giteye mu kiganiro kirambuye yagiranye n’impande zombi ndetse n’abaturanyi bazi aba bombi.

Muri iki kiganiro kirambuye, Mukandahiro Violette, umubyeyi w’abana icyenda utuye mu Kagari ka Gasharu, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, asobanura ukuntu Ev. Igihozo, wari inshuti y’umuryango ndetse bateraniraga mu cyumba kimwe cy’amasengesho yamutwariye umugabo, Uwizeye Ernest w’Umu-DASSO, uko aterwa ubwoba n’ibindi.

Asobanura kandi ukuntu yabazaga umugabo we ibye na Ev. Igihozo umugabo akamubuza kujya amuvuga (Igihozo) ngo kuko afite imbaraga zidasanzwe, ariko yamubaza impamvu akururana nawe umugabo akavuga ko nawe amugendera gacye ariko hari igihe ajya kubona akabona Igihozo amusanze no muri DASSO, ibintu bisa nk’ibishimangira ibyo abaturage bamwe baganiriye na Bwiza TV bagiye bagarukaho bavuga ko uyu muvugabutumwa yaba afite n’izindi mbaraga zituma abantu bamutinya.

Ev. Igihozo, nawe ufite abana barindwi, muri icyo gihe avugwaho gutwara umugabo w’abandi nawe umugabo we yari yaramutaye, uyu ariko ibyo avugwaho byose akabitera utwatsi avuga ko biterwa n’ishyari kandi umugabo we yamugarukiye bameranye neza nta kibazo afite nubwo hari abaturanyi bemeza ko uyu mugabo avuga Igihozo yongeye akamwiyirukanira kuri ubu akaba abana na Uwizeye.

Abashaka gufasha uyu mubyeyi mwamubona kuri iyi nimero : 0780091574

Iyumvire ikiganiro cyose uko cyakabaye

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    Abakozi b’imana babyiumvamo mu mutima bagaragarize umurimo wayo kuri uyu mubyeyi ucishije make witonze kandi yarakomerekejwe. mumushakire inkunga asanirwe icumbi kuko niwo murimo w’imana.

    Hari abasebya abandi nk’uriya ngo ni Gihozo ariko aravuga we, aravuga weee !!!!!!!!!!!!! dore gushira isoni kumaso bikagaragarira buri wese . Nakomeze arishe akabuno nk’uruyuki areke kuvuga Imana muri ibyo bikorwa bye bisize umwanda. Ariko ubuyobozi bw’amadini nabo ndabasaba guhagarika uwo mutubuzi kuko arayobya abanyarwanda agamije kwishakira indonke y’amaturo abakuramo gusa.

    Natwe turi abanyabyaha ntituri ba miseke igoroye, ariko niba tureba imirari tureke kujya inyuma y’uwatsiratsije wahumye burundu ngo atuyobore iyo twerekeza !!!!

    Cyakora ntawubura ingingo zose yasigaye ku munwa tu !!!!! mbega kuvuga weeeee aratogota kurusha inkono y’ibitoki biri ku mbabura !!!

    Wamugabo we ngo ni Ernest wasize umugore witonda mwasezeranye mukabyarana ziriya nshuro zose uwo we azanakwikubitira akugire intere cg ikigoryi.

    ====================================================NDEKEYE AHO SINABIVAMO=======================================================

  2. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video

  3. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    Reka mbabwire abagore ntiboroshye nge mbona uriya mugore asabiriza ngo abeho nge Gihozo ndamuzi afite umugabo wirabura rero mwimusebya mureke usaba asabe neza mure?e gusebanya ese izo mbaraga akoresha zitari izo umuntu aba afite asanganywe bishatse kuvuga iki?amashyano yabagore we ikindi ninde waziritse umugabo ngo ngwino nihatali gusa nibasabe neza ntabyabaye ntibizanaba ubwo yamugiriye ishyari ADPR niko bameze ubwo atamuroze ahubwo namureke amusebye.

  4. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    Reka mbabwire abagore ntiboroshye nge mbona uriya mugore asabiriza ngo abeho nge Gihozo ndamuzi afite umugabo wirabura rero mwimusebya mureke usaba asabe neza mure?e gusebanya ese izo mbaraga akoresha zitari izo umuntu aba afite asanganywe bishatse kuvuga iki?amashyano yabagore we ikindi ninde waziritse umugabo ngo ngwino nihatali gusa nibasabe neza ntabyabaye ntibizanaba ubwo yamugiriye ishyari ADPR niko bameze ubwo atamuroze ahubwo namureke amusebye.

  5. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    MUBWIRE IZO NJAJWA YIMINWA ZICECEKE UPUUUU .ESE DASSO IFITE FR ANGAHE YO GUHAHIRA iGIHOZO??USIBYE B
    IRIYA MIVUMO YIBINTU BIRWA BAMBURA ABACURUZI?ESE JOSIANNE YABA YARABUZE UMUGABO UFATIKA KU BURYO YATWARA IYO NZHARE?IBINTU NKIBI BINTERA ISESEME.NONE NGO BAFASHE UWO MUGORE?ndebera nawe abo bana beza ngo josianne yashakaga kubyara abasa nabo…..social media kimwe mu mbaraga za anti christ mu guharabika abakozi b,IMANA SKIGA WE

  6. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    MUBWIRE IZO NJAJWA YIMINWA ZICECEKE UPUUUU .ESE DASSO IFITE FR ANGAHE YO GUHAHIRA iGIHOZO??USIBYE B
    IRIYA MIVUMO YIBINTU BIRWA BAMBURA ABACURUZI?ESE JOSIANNE YABA YARABUZE UMUGABO UFATIKA KU BURYO YATWARA IYO NZHARE?IBINTU NKIBI BINTERA ISESEME.NONE NGO BAFASHE UWO MUGORE?ndebera nawe abo bana beza ngo josianne yashakaga kubyara abasa nabo…..social media kimwe mu mbaraga za anti christ mu guharabika abakozi b,IMANA SKIGA WE

  7. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    Mujye mutiny umugore ucecetse kuriya uvuga yubitse umutwe,uvuga ngo Josianne yifuje kubyara abana beza nkabe.Ese buriya baruta aba Josianne ra?Ntawanga ibye binuka.

  8. Icukumbura: Ibimenyetso bikomeje kugaragaza uko Ev. Igihozo Josiane yatwaye umugabo w’abandi – Video
    Mujye mutiny umugore ucecetse kuriya uvuga yubitse umutwe,uvuga ngo Josianne yifuje kubyara abana beza nkabe.Ese buriya baruta aba Josianne ra?Ntawanga ibye binuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *