Icyatumye Museveni azamura mu ntera umuhungu we Maj.Gen Muhoozi cyamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru nibwo Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare barimo n’umuhungu we, Mohoozi ngo byaba byakozwe kugirango uyu muhungu we arusheho kwagura umutwe w’ingabo zidasanzwe asanzwe abarizwamo (Special Force).
Ingabo za Uganda zigera kuri 800 zazamuwe mu ntera, Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni we akaba yarahawe ipeti rya Maj Gen avuye kuri Brig Gen.
Museveni-and-son-Muhoozi
Ibi ngo bikaba bigiye kwagura igisirikare cya Uganda mu mikorere idasanzwe ariko by’umwihariko umutwe ubarizwamo abakomando badasanzwe (SFC).
Nk’uko bitangazwa na Chimpreports, ngo ubusanzwe uyu mutwe washinzwe 1986, ubwo NRA yari iri mu ntambara yo guhirika ubutegetsi bwariho, aho uwo mutwe wakoreshwaga mu kurinda Museveni n’abandi basirikare bakuru.
Nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe, Maj Chris Magezi abitangaza, ngo ubusanzwe Uganda nk’igihugu kidakora ku nyanja singombwa ko imbaraga zakongerwa mu basirikare barwanira mu mazi kandi nta nyanja bagira, ahubwo zizongerwa mu bakomando barwanira mu kirere no ku butaka ari naho bizeye imbaraga Muhoozi azagaragaza.
Chris Magezi avugana n’itangazamakuru mu izina ry’umukuru w’ingabo, Lt Col Paddy Ankunda utabashije kuboneka, yavuze ko ibikorwa bya SFC bimaze kwigaragaza aho bagiye bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bigaragaramo intambara birimo Sudan y’Epfo na Somalia
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *