Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), Nsabimana Ernest yatangaje ko icyemezo cy’ubusabe bwa MTN Rwandacell PLC bwo kongera igihe yari yarahawe cyo gukemura ibibazo bya serivisi mbi kizamenyekana mu byumweru bibiri.
Uru rwego muri Kanama 2021 rwari rwagaragaje ko abakiriya b’iki kigo cy’itumanaho bahura n’ibibazo birimo rezo (raisons) nkeya, guhamagara telefone ikikupa no kuvugana amajwi ntiyumvikane, rugiye ibihe ntarengwa byo kuba cyamaze kubikemura, bitaba ibyo rukagifatira ibihano.
MTN Rwandacell yari yarahawe tariki ya 29 Ukwakira 2021 nk’igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibi bibazo mu mujyi wa Kigali, mu bindi bice by’igihugu ihabwa tariki ya 30 Ugushyingo 2021.
Habura umunsi umwe ngo igihe yahawe muri Kigali kirangire, MTN Rwanda yemeza ko bitarakemuka neza yabwiye itangazamakuru koi maze kubikemura ku kigero cya 80% muri uyu mujyi.
Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri iki kigo, Eugene Gakwerere yavuze ko bagiye gusaba kongererwa igihe, kuko ibi bibazo bitaba byakemutse 100%.
Nsabimana yamenyesheje New Times ko iki kigo cyamaze kugeza kuri RURA ibyo kimaze gukemura, uru rwego narwo rukaba ruri kubisuzuma, rukazafata icyemezo rushingiye ku byarivuyemo.
Yagize ati: “Twakiriye raporo y’ibyo bamaze gukemura, natwe turi kubisuzuma. Tuzasuzuma impamvu zatumye batinda gukemura ibi bibazo, n’ikigero byakemuweho, hanyuma tubishingireho dufata icyemezo. Ntabwo twafata icyemezo tutakora isuzuma, nidusangamo amakosa, inama ngenzuramikorere izicara, ifate icyemezo.”
MTN Rwandacell ni ikigo cyabayeho kuva mu 1998, nyuma y’imyaka 1994 hatangijwe MTN Group ifite icyicaro gikuru muri Afurika y’Epfo. Kivuga ko gifite abakiriya bakabakaba miliyoni enye.



6 Responses
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
Uyu munyamakuru akosore imyandikire kuko bandika reseau aho kuba raisons
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
Uyu munyamakuru akosore imyandikire kuko bandika reseau aho kuba raisons
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
???? rezo ntabwo ari raison ni réseau.
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
???? rezo ntabwo ari raison ni réseau.
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
Nibyo rwose
Icyemezo cya RURA kuri MTN Rwanda kiramenyekana vuba
Nibyo rwose