Icyo abarwayi ba Diabete bakwiye kumenya mu gihe basonzeye amatunda

Sangiza iyi nkuru

Amatunda cyangwa Marakuja ni zimwe mu mbuto abahanga bashishikariza abantu kurya bitewe n’intungamubiri zikubiyemo.Marakuja ni nziza ku mubiri w’umuntu ariko hakabaho irengayobora ku barwayi ba Diabete kuko ngo sibyiza kuyirya kenshi kuko yifitemo amasukari menshi.

Itunda rimwe ringana na garama 100 ni isoko y’intungamubiri zitandukanye harimo; antioxydants, vitamin zitandukanye nka A, C, na za B, imyunyungugu na fibres nyinshi. Ingano y’izi ntungamubiri mu itunda rimwe iri hejuru cyane , bituma iba rumwe mu mbuto z’ingenzi.

Uru rubuto rufatiye runini ubudahangarwa bw’umubiri, bitewe nuko amatunda akize kuri vitamin C, beta-carotene na cryptoxanthin ibi byose bikaba byongerera ingufu abasirikare b’umubiri bikanongera umubare wabo. Iyo uriye garama 100 zayo uba winjije 100% bya vitamin C umubiri wawe ucyenera ku munsi.

Habonekamo vitamin A iyi ikaba izwiho kurinda umubiri kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha no mu kanwa. Si ibyo gusa kuko iyi vitamin ni ingenzi mu buzima bw’amaso kuko irinda ubuhumyi cyane cyane kutareba neza iyo bwije.

Marakuja ikize kuri fibre, zizwiho gutuma ibyo twariye bigogorwa neza bikanafasha mu kwituma neza. 98% z’ibyo umubiri wawe uba ucyeneye ku munsi wabibona ugiye ufata garama 100 z’amatunda. Ibi bizakurinda impatwe (constipation), ndetse bifashe mu gusohora imyanda mu mubiri.

Ubushakashatsi buheruka bwerekana ko ifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero na asima. Igishishwa cy’amatunda ntukagite. Kataguramo uduce duto duto ucanire mu mazi ubundi uhe umurwayi w’inkorora na asima. Bizafungura mu mazuru no mu gatuza ubundi babashe guhumeka neza. Ibi biterwa nuko iriya vitamin C ifasha umubiri guhangana na histamines arizo soko yo kuzahazwa na asima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *