Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahakanye wivuye inyuma ibirego by’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) uwushinja gufunga no kwica urubozo abanyamakuru.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri yagaragaje ko iriya raporo ya RSF igamije gusiga icyasha AFC/M23, anenga uburyo uriya muryango uvuga ko wakoresheje mu gukusanya amakuru.
Kanyuka yanenze RSF kuba yarakoze raporo yawo igendeye ku nkuru zitari zo zatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, aho kuba ibimenyetso bifatika by’ibyabereye ku butaka.
Raporo ya RSF ishinja AFC/M23 gufunga mu buryo butemewe abanyamakuru babiri n’abasivili, ikavuga ko abo bantu bafungiwe ahantu habi cyane hatagira umwuka uhagije n’ibyo kurya.
Ivuga ko abafunzwe bafungiwe muri za kontineri ziri mu nyubako ikoreramo ibiro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma, mbere yo kubakorera iyicarubozo no kubakubita.
Uriya muryango uvuga ko hari n’abo bivugwa ko bapfiriye muri ubwo buroko.
Uvuga kandi ko ibyabaye bigize uburyo bwo “guhutaza no gucecekesha abanyamakuru”, cyane cyane mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025.
Uyu mutwe ku ruhande rwawo wateye utwatsi ibyo uregwa, ushimangira ko abanyamakuru bakorera mu duce ugenzura bakora akazi kawo mu bwisanzure.
Wagize uti: “Mu bice byose twabohoye, abanyamakuru bakora akazi kabo nta kubangamirwa cyangwa iterabwoba.”
Wunzemo ko abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga basura kenshi ibyo bice kandi bagakora akazi kabo nta nkomyi.
AFC/M23 wagaragaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari bwo bukorera abanyamakuru ihohoterwa ririmo kubica, kubafunga mu buryo butemewe no kubacecekesha.
Yunzemo ko inzego zigenzura itangazamakuru i Kinshasa zashyizeho amategeko akomeye abuza itangazamakuru gutangaza amakuru ku ntambara iri kuba.


