mwakire_chairman_mushya_wa_apr_fc_brig__gen_deo_rusanganwa.webp-516d0-0b70c_1

Icyo Brig. Gen Rusanganwa avuga ku bafana ba APR FC bafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yihanganishije abakozwe ku mutima no kuba hari abakunzi bayo bari mu bantu bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko, ivuga ko ifite icyizere cy’uko ibibazo byabo bishobora kuzakemuka.

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama ni bwo abantu 28 barimo abakunzi ba APR FC, abasirikare, abakozi ba RCS n’abanyamakuru bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’amafaranga ya Minisiteri y’Ingabo bagejejwe imbere y’ubutabera bwa gisirikare.

Ibyaha bakurikiranweho ahanini bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.

Umuyobozi w’iyi kipe, Brig. Gen Deo Rusanganwa, yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko bishoboka ko mu bafunzwe hari abataragize uruhare mu byabaye; gusa avuga ko bizagaragazwa n’ubutabera.

Ati: “Hari abakunzi bacu kubera iperereza ryakozwe ku micungire y’ikipe, byabaye ngombwa ko bagira ibyo babazwa kugira ngo abakozemo amakosa bahanwe. Nibyo ko wenda hari n’abatarabigizemo uruhare bisanzemo.”

Yunzemo ati: “Abo byakoze ku mutima babyihanganire. Reka twizere ubutabera bwacu, kuko wenda n’iyo byatindaho gato bizarangira bikemutse neza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *