Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN) riyonowe na Joseph Kabila, ryahakanye amakuru avuga ko rifite umugambi wo gufata Umujyi wa Uvira, rivuga ko nta nyungu cyangwa gahunda rifite yo kwigarurira uwo mujyi wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo, yavuze ko amakuru avuga ko ingabo z'iri huriro ziteganya kwerekeza i Uvira ari ibirego bidafite ishingiro, bikwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ati: “FRN iramenyesha Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko nta bushake, inyungu cyangwa umugambi ifite wo kujya muri Uvira, bitandukanye n’ibirego bidafite ishingiro n’ibihuha bikwirakwizwa nkana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
FRN kandi yashinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), umutwe wa FDLR, imitwe ya Mai-Mai, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi gufatanya mu bitero byibasira abaturage n’ibirindiro byayo.
Uyu mutwe wavuze ko mu mezi abiri ashize, ibitero byakajije umurego mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo Minembwe, Uvira, Walungu, Kalehe, Masisi, Lubero na Walikale.
Wavuze ko ibyo bitero bikoreshwamo indege zitagira abapilote, indege z'intambara, imbunda ziremereye n'ibisasu biraswa bivuye kure.
Nubwo yahakanye umugambi wo gufata Uvira, FRN yongeye gushimangira ko izakomeza kwirwanaho no kurinda uduce igenzura n’abaturage baho, ishimangira ko ishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro bya Doha.
Iri tangazo rije mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Uvira.
Ku wa 26 Ukwakira 2026, amakuru yavugaga ko abarwanyi ba FRN baigaruriye agace ka Kawezi, kari mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Uvira, ibintu byatumye impungenge zo kuba imirwano yakwegereza uyu mujyi ziyongera.
Uvira ni umujyi w’ingenzi mu burasirazuba bwa RDC kubera aho uherereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika, hafi y’umupaka w’u Burundi, ndetse ukaba ufite uruhare rukomeye mu buhahirane no mu bikorwa by’umutekano muri aka karere.


