Bwiza

Umujyi wa Kigali wafunze inyubako 10

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 17:09
Umujyi wa Kigali wafunze inyubako 10

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gufunga by’agateganyo inyubako 10 zikorerwamo ibikorwa bitandukanye, nyuma y’uko ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wamenyesheje abaturage ko izi nyubako zizafungwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba (19:00), kugira ngo hakorwe ibikenewe mu gukosora ibibazo byagaragaye.

Inyubako zizafungwa ni Catchup Building i Gisementi, Agakiriro ka Gitega, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo, KAL Plaza i Gikondo, N&B Plaza iherereye Kigarama, Eden Tower, Matheus House na Ntaganzwa House biherereye mu Karere ka Nyarugenge, ndetse na Ndaru Arcade na yo iherereye Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo, birimo iby’abacuruzi, abakozi n’abakiriya bakoresha izi nyubako.

Wasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga gukemura bidatinze ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi, ushimangira ko izizaba zujuje ibisabwa mu mutekano w’inkongi zizemererwa kongera gufungura ako kanya nyuma yo kugenzurwa no kwemezwa ko zujuje ibisabwa.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije ba nyir’inyubako n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bubahiriza amabwiriza agenga umutekano w’inkongi, kugira ngo abahakorera n’abahagana bose babe bari ahantu hatekanye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.