Icyo Ingabire Victoire avuga ku bivugwa ko agiye  gusohoka mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda(FDU-Inkingi), Ingabire  Umuhoza Victoire yabeshyuje amakuru avuga ko agiye kuva mu Rwanda akerekeza mu Bubiiligi mu kwezi gutaha.

Uyu munyapolitiki  w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda avuga ko aya makuru atari yo kuko kuva mu Rwanda bisaba uruhushya rwa Minisitiri w’Ubutabera kandi kugeza ubu akaba ntarwo yasabye.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare, Ingabire Victoire yagize ati “ Ayo makuru si yo. Kugira ngo nsohoke mu gihugu ngombwa uruhushya rwa Ministiri w’Ubutabera kandi urwo ruhushya ntarwo nasabye.Sinshobora gukora ibinyuranyije n’amabwiriza nahawe ubwo nasohokaga muri gereza.”

Ingabire Victoire yadukuriye inzira ku murima ko nta gahunda afite yo gusohoka mu gihugu.

Ati “Ibihuha bivugwa n’ibyinshi, nta mwanya mbiha. Nta gahunda mfite hafi aha yo kujya hanze y’igihugu n’ubwo umuryango wanjye ariho uba.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Kuva yafungurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika,Ingabire Victoire ntarasohoka mu Rwanda. Mu mwaka wa 2018, byigeze kuvugwa ko abana be ari bo bazaza mu Rwanda bavuye mu Buholandi kugeza na n’ubu ntibarahakandagiza ikirenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *