Icyo Muhoozi yabwiye abakunzi be nyuma yo kwambikwa ipeti rya Liyetona Jenerali

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kwambikwa ipeti rya Liyetona Jenerali, yashimiye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 8 Gashyantare 2019, nibwo byatangajwe ko Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo w’Ikirenga z’iki gihugu (UPDF) yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye b’abofisiye, barimo n’umuhungu we, Muhoozi wari umaze imyaka itatu ku ipeti rya General Major.

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2019, umuhango wo kubambika ayo mapeti ubera i Mbuya, ku cyicaro cy’igisirikare cya Uganda (UPDF).

Lt Gen. Muhoozi witabiriye uyu muhango ari kumwe n’umugore we, agiye kwambikwa ipeti yahawe na se, yashimiye abafana be agira ati “Ndabashimiye mwese ku bw’ubutumwa mwagiye munyoherereza bwo kunshimira nyuma y’umuhango w’ejo, ndabashimira ku bw’urukundo n’inkunga byanyu.

Lt Gen. Muhoozi ni umugabo w’imyaka 44, akaba ari umusirikare wa Uganda, umuhungu umwe wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba ari nawe mfura ye.

Amafoto 15: Umuhango w’izamurwa mu mapeti rya Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba

Mu buyobozi bwa Uganda, Lt. Gen Muhoozi ni umujyanama wa se muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

m1 m2 m3 m4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *