Akimara kumenya iby’urupfu rwa Etienne Tshisekedi waguye hafi ye mu Bubiligi, Twagiramungu Faustin ntiyabashije kwifata. Uyu watabarutse afatwa nk’impanga ye muri politiki y’ibiyaga bigari, kuko bose bazwi nk’abarwanya ubutegetsi bugiyeho mu bihugu byabo kugeza bashaje.
Rukokoma agira ati “ nifatanije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba, umuntu wa Leta. Nihanganishije kandi ishyaka rye UDPS n’abaririmo bose, ndetse n’umuhungu we Felix”.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Twagiramungu akomeza avuga ibigwi uwari mugenzi we mu biyaga bigari. Ati “ Etienne Tshisekedi wa Mulumba, yari afite impamyabushobozi y’ikirenga(PhD) mu mategeko. Yari umunyapolitike akaba n’umuntu uzwi na Leta. Yari intavugirwamo ngo arye ruswa, yari umuntu urwanya ubutegetsi. Nta gushidikanya ko aguye ku rugamba ahirimbanira demokarasi. Nagende ntawe basa, nta n’uzageza ahe muri Kongo” .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Etienne Tshisekedi wa Mulumba, yitabye Imana kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017, ku myaka 84. Yavukiye muri Kassai y’Iburengerazuba, ku wa 14 Ukuboza 1932. Yagizwe Minisitiri w’Intebe incuro enye zose mu gihugu cye kikitwa Zayire, uwo mwanya yawumaragaho igihe gito.
Uwari ukuriye ikipe yamwamamazaga mu matora ya 2011, Albert Moleka avugana na Reuters agira ati “Tshisekedi ni nk’igiti cy’inganzamarumbo muri politiki ya RDC, ubu kimaze kwihondora hasi kirarimbutse. Cyaturindaga imvura n’izuba….abantu nk’aba ni indasimburwa”.
Ese Tshisekedi ni muntu ki?

Uyu mugabo yize amashuri yisumbuye iwabo muri Kassai y’Iburemgerazuba, mu ishami ry’Ikilatini n’Ikigereki.
Nyuma yinjiye muri Kaminuza ya Lovanium mu bubiligi, ahakura impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko mu 1961.Ni nawe muzayirwa wa mbere wabonye iyo mpamyabushobozi.
Yatangiye kuba Minisitiri tariki ya 24 Kamena 1967, aba uw’Ubutegetsi bw’igihugu
Mu 1968 aba uw’ubucamanza
Mu 1968 aba uw’Igenamigambi n’Ubushakashatsi
Mu 1971 yabaye Amasaderi muri Maroc ariko atakiba mu gihugu cye
Hagati ya 1979 na 1999, ubuzima bwa Tshisekedi bwaranzwe n’urugamba rwa demokarasi, umusaraba uremereye(gufungwa, iyicarubozo, gufungishwa ijisho, kubuzwa amahwemo), kandi ibi niko byagirirwaga n’abagize umuryango n’incuti za hafi.
Kuwa 15 Gashyantare 1982, yashinze ishyaka UDPS(Ihuriro riharanira demokarasi n’iterambere mu mibereho y’abaturage).
Aha abarwanashyaka be batangiye gufungwa, nawe ubwe akatirwa igifungo cy’imyaka 15, ajyanwa muri gereza ya Belingo mu ntara ya Bandundu. Nyuma yaje kurekurwa.
Tariki ra 1 Werurwe 1989, yaje gufungirwa iwe amezi 14 atemerewe gusohoka no gusurwa.
Kuwa 22 Nyakanga 1991 Mobutu yamugize Minisitiri w’Intebe atamugishije inama, arabyanga.
Kuwa 30 Nzeri 1991, yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe byemejwe n’inama y’abakuriye amashyaka ariko iyobowe na Mobutu. Nyuma yaje kunanizwa aregura.
Kuwa 15 Kanama 1992, ku majwi 72%, Tshisekedi yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe, n’inama ntavuguruzwa(Conference Nationale Souveraine). Nabyo ntibyateye kabiri, kuko Goverinoma yari yashyizeho yananijwe na Mobutu nyuma y’amezi 3 gusa.
Mu 1994 yifataga nka Minisitiri w’Intebe wemewe, hakurikijwe Ingingo ya 78 y’Itegeko nshinga ry’inzibacyuho. Nabyo Mobutu ntiyabyemeye nubwo yari yarasinye iryo tegeko.
Tariki ya 3 Mata 1997, ubwo intambara yo kwirukana Mobutu ku butegetsi yari irimbanyije, yasubiye ku mwanya we wa Minisitiri w’Intebe. Nyuma y’amezi make yaje kubuzwa kwinjira mu biro ku ngufu za Mobutu.
Mu nyandiko ubwe yikoreye tariki ya 7 Ukuboza 1999, Tshisekedi avuga ko nyuma ya 1997 hagiyeho ingoma ya Kabila aza gusimburwa n’umuhungu we. Aha hose ngo nta na hamwe yahawe agahenge: yahoraga afungwa, akubitwa, yirukanwa mu mujyi yoherezwa iwabo ku ivuko i Kabeya-Kamwanga muri Kassai, afungishwa ijisho. Ubu nibwo yari amaze kugaruka mu majwi, kuva aho manda ya Kabila Joseph irangiriye, tariki ya 19 Ukuboza 2016.
Aho Tshisekedi ahurira na Twagiramungu ni uko bose babaye ba Minisitiri b’Intebe hagendewe ku nyandiko. Ikindi ni uko bombi babashije guhangara abanyagitugu bari batinyitse, badakoresheje intwaro, kandi batavuye mu gihugu. Ikindi abo barwanyaga (Mobutu na Habyarimana) bari abasirikare bo ari abasivili, bari incuti kandi baturanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


