Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinja RDF kurasa ku bigaragambya i Maputo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje inkuru zishinja ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique kurasa ku baturage bari mu myigaragambyo i Maputo, itanga umucyo w’uko muri uyu murwa mukuru wa Mozambique nta ngabo za RDF zihaba.

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira ni bwo i Maputo habereye imyigaragambyo y’abashyigikiye umunyapolitiki Venâncio Mondlane.

Uyu mugabo kuri ubu uru mu buhungiro akomeje gusaba abamushyigikiye kwigabiza imihanda, nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu yasize Daniel Chapo wo mu ishyaka FRELIMO atorewe gusimbura ku butegetsi Filipe Nyusi.

Mondlane n’ishyaka rye ku ruhande rwabo bemeza ko Chapo yibiwe amajwi.

Nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa Gatanu ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho bivugwa ko ari ay’Ingabo z’u Rwanda zarasaga ku bigaragambya.

U Rwanda rusanzwe rufite muri Mozambique ingabo n’abapolisi boherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado ho mu majyaruguru ya Mozambique.

Mu mashusho yitiriwe RDF agaragaramo abaturage birukanka bahunga urusaku rw’amasasu ruyumvikanamo. Uwo bikekwa ko yayafashe yumvikana avuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zarasaga, n’ubwo nta musirikare n’umwe wa RDF uyagaragaramo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X asubiza umunyamakurukazi Sophea Mokoena wari wasabye u Rwanda gutanga umucyo kuri biriya birego, yavuze ko ibivugwa ari ibinyoma.

Ati: “Muraho Sophie! Ni ibinyoma. Nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo”.

Makolo yunzemo ati: “Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n’ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b’abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b’iyo ntara.”

Imyigaragambyo yo muri Mozambique inajyana n’ibikorwa by’urugomo ndetse no gusahura, ndetse amakuru avuga ko abacuruzi b’Abanyarwanda bari mu bari kwibasirwa.

Icyakora Ambasade y’u Rwanda i Maputo iheruka gutangaza ko n’ubwo Abanyarwanda bahohiterwa ndetse amaduka yabo agasahurwa nta n’umwe muri bo uratakariza ubuzima muri kiriya gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *