Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe aravuga ko ibirego by’uko u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi ziba muri icyo gihugu ari ibirego bishaje. Mu cyumweru gishize, mu kiganiro cyitwa Murisanga gica kuri Radiyo ijwi rya Amerika (VOA) hatambutse inkuru ivuga ko mu Kuboza 2019 hari umuryango witwa Refugees International washinje u Rwanda kujyana urubyiruko rw’Abarundi baba mu Rwanda mu mitwe yitwara gisirikare igamije guhungabanya Uburundi. Uyu muryango ukorera muri Amerika uvuga ko uharanira uburenganzira bw’impunzi ku Isi yose, wavuze ko ibi bikorwa byatangiye muri Gicurasi mu mwaka wa 2019 ndetse ibi byashimangiwe na bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Olivier Nduhungirehe yabwiye Bwiza.com ko ibi birego bishaje kandi ko nta mwanya wabyo u Rwanda rugifite. Ati ” Ibirego bishaje. Nta mwanya tukibifitiye.” Iki gisubizo gihuye na byinshi mu byagiye bitangazwa mbere kuri iyi ngingo yo guha impunzi z’Abarundi imyitozo ya gisirikare.U Rwanda ntirwahwemye kubitera utwatsi. VOA ivuga ko mu Muryango w’Abibumbye hari itsinda ry’abahanga bemeza ko bahuriye n’abarwanyi b’Abarundi 18 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo, ngo bavuye mu Rwanda. Amerika ivuga ko ari amakuru y’impamo Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Linda Thomas Greenfield yabwiye akanama ka Sena gashinzwe ububanyi n’amahanga ko hari amakuru yizewe ko hari impunzi z’Abarundi ziva mu Rwanda zikajya mu bashaka guhungabanya Uburundi. Ati ” Duhangayikishijwe kandi n’amakuru adashidikanwaho ko hari Abarundi b’impunzi bashobora kuba baratowe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda mu mwaka ushize, bigishwa ibya gisirikare.” Uyu kandi yavuze ibi ari kumwe n’Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, Thomas Beliero wemeza ko ayo makuru ari impamo. Ati ” Hari amakuru adashidikanwaho ko Abarundi b’impunzi barimo n’abana bakurwa mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, bagahabwa imyitozo ya gisirikare ngo bajye mu mitwe yitwara gisirikare irwanya Uburundi.” Uyu avuga ko we ubwe yahuye n’ingimbi eshatu z’Abarundi zikamwibwirira ko zavuye mu nkambi y’impunzi z’Abarundi yo mu Rwanda bakajyanwa muri Congo bahawe indangamuntu za magendu. Ibi birego si bishya ku Rwanda Ibi birego byongeye kumvikana mu Kuboza 2015 aho umuryango Refugees International washyize hanze raporo ivuga ko impunzi z’Abarundi zitwarwa mu mitwe y’abarwanyi, bigakorwa mu buryo bwateguwe neza n’abantu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Burundi. Icyo gihe nabwo u Rwanda rwahakanye ibyo birego, Uwari Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza ,Mukantabana Seraphine ,yabwiye Reuters ko iyi raporo nta bimenyetso igaragaza by’impunzi zajyanwe gutozwa igisirikare bityo abayitangaje hari ikindi bagamije. Icyo gihe yagize ati “Ni raporo igenda igaruka uyu munsi igahitishwa n’umuntu umwe ejo undi. Hari abantu bafite ikindi kintu bagamije kuko nta bimenyetso birimo bigaragara. Iyo raporo sinzi niba harimo amazina y’impunzi zigaragara ko zajyanwe mu mitwe y’abarwanyi, ku buryo twagenzura niba izo mpunzi twari tuzifite.” Mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 73 zahunze mu bihe bitandukanye kuva muri Mata 2015. Mu Gushyingo 2015, Perezida Nkurunziza Pierre w’Uburundi ubwe yavuze ko u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda. Muri Gashyantare 2016, habaye imyigaragambyo mu Burundi yamagana u Rwanda nanone rushinjwa guha imyitozo impunzi z’Abarundi. Muri ibyo bihe kandi u Rwanda rwatangaje ko rushobora gufata icyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi. Muri make, u Rwanda ntirwahwemye guhakana ko rushora impunzi z’Abarundi mu bikorwa bya gisirikare. Ruvuga ko nta kindi kirenze rwakorera impunzi z’Abarundi kitari ukuzirinda no kuziha aho kuba. Ni ibirego bije mu gihe ibihugu byombi bishinjanya guhunganya umutekano no gufasha abarwanya buri ruhande. Nta ruhande rwemera ibyo birego.


