Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yagarutse ku bijyanye no kuba igihugu cye cyarashyizwe mu majwi ko hari isano hagati yacyo n’abishe Col. Patrick Karegeya.
Mu kiganiro cyagarukaga ku ngingo ninshi zijyanye na dipolomasi yagiranye na Jeune Afrique, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu kibazo cya Karegeya.
Yagize ati “Ikibazo cya Karegeya cyo gitandukanye n’ibyo, u Rwanda nta ruhare rwakigizemo, ntabwo twavuga ku bibera mu nkiko muri Afurika y’Epfo.”
Mu gusubiza niba u Rwanda ruzafatanya dosiye ya Gen Kayumba Nyamwasa n’iya nyakwigendera Col Karegeya, uyu muyobozi yavuze ko izi dosiye zitandukanye bityo ko zafatwa nk’ibintu bibiri.
Ati “Ntekereza ko ari ngombwa gutandukanya ibintu. Kayumba Nyamwasa yahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda. Umutwe we [Rwanda National Congress] wagabye ibitero ku Rwanda ndetse ukomeje gutegura ibindi.”
Yemeza ko kandi umubano w’ibihugu byombi utasubukurirwa kuri ibi bibazo, ati “Icyakora umubano wacu ntabwo uzasubukurirwa kuri ibyo bibazo bibiri, ni ubufatanye bwagutse kurenza ibyo.”
N’ubwo bimeze bityo, Uhagarariye Umuryango wa Karegeya mu mategeko, Gerrie Nel kuwa 16 Mutarama 2019 mu rukiko rwa Randburg yemeje ko uburyo bwakoreshejwe n’imyirondoro y’Abanyarwanda bane bishe Karegeya bizwi na buri wese kuva mu myaka 5 ishize.
Amagambo ya Nel yasomwe mu rukiko ndetse yinjizwa mu nyandiko zarwo k’ibimenyetso, avuga ko abo Banyarwanda bane bagize uruhare mu rupfu rwa Karegeya ari; Appollo Ismael Kirisisi, Alex Sugira, Samuel Niyoyita na Nshizirungu Vianney.
Patrick Karegeya wigeze kuyobora inzego z’ubutasi z’u Rwanda yiciwe muri hotel Michelangelo yo mu karere ka Sandton kuwa 31 Ukuboza 2013. Bivugwa ko yari yatumiwe muri iyi hotel n’umunyemari w’Umunyarwanda wari inshuti ariko bwacya agasangwa yishwe anizwe.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi biravugwa mu gihe umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda utameze neza kuva muri Werurwe 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate batatu b’Abanyarwanda bashinjwa uruhare mu gushaka kwivugana Kayumba Nyamwasa.


