Icyuya cy’abarwayi ba Malariya gishobora gukurura umubu uyitera

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ICIPE (International Centre of Insect Physiology and Ecology) cyo mu Bwongereza, bugaragaza ko impumuro cyangwa se icyuya cy’abarwayi ba malariya, gishobora gukurura umubu uyitera.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana barumwe n’umubu utera malariya ukabasigamo agakoko ka ‘Plasmodium’ ngo byagaragaye ko bari bafite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu kurusha bagenzi babo bakiri bazima batararumwa n’uyu mubu.

Aha kandi bagaragaza ko inzu irimo umuntu urwaye Malaria, byongerera ibyago abandi bayirimo kuba barumwa n’umubu uyitera bitewe n’icyuya aba afite kiwukurura.

Annette Busula wagize uruhare muri ubu bushakashatsi,  yagize ati ”Twanzuye ko aka gakoko gatera maraliya (Plasmodium parasites) gakururwa cyane n’impumuro y’umuntu wafashwe n’iyo ndwara”

Itariko ya 25 Mata ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, mu Rwanda hagati ya 2012 na 2017 abayirwaye bagiye biyongera kuva ku 900 000 kugera kuri miliyoni 4,7. Abo ihitana bo bagabanutseho 30% mu mwaka umwe. Mu Rwanda, Malaria yahitanye abagera kuri 300 mu gihe 2016 yari yishe abagera kuri 493. Igabanuka ryo hafi kuri 30%.

OMS ivuga ko mu 2016 abantu miliyoni 216 barwaye Malaria ku Isi, 90% bakaba ari abo muri Afurika.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Sadou Filos Peter/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *