Igisirikare cya Israel (IDF), cyigambye ko cyivuganye Asem Abu Rakaba wari ukuriye ingabo zirwanira mu kirere mu mutwe wa Hamas.
IDF yatangaje ko Abu Rakaba yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Gaza, nyuma yo kuraswaho hakoreshejwe indege z’intambara.
Uyu mugabo Israel ivuga ko ari we wari ufite mu nshingano za drone z’intambara za Hamas, utudege duto dukoresha imitaka ndetse na za systèmes zawo z’ubwirinzi bwo mu kirere.
IDF imushinja by’umwihariko kugira uruhare mu bwicanyi Hamas yakoze ku itariki ya 7 Ukwakira, ikindi ngo ni we wari uyoboye ibitero birimo iby’utudege dukoresha imitaka ndetse n’ibya za drones Hamas yagabye ku birindiro by’Ingabo za Israel.


