Idini ya Islam ikomeje guha agaciro cyane amagini

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’abayisilamu mu mujyi wa Kigali Sindayigaya Musa aravuga ko amajyini abaho ko ,Islam yemera ko abaho kimwe na Kolowani igitabo gitagatifu cy’idini ya Islam. Uyu muyobozi akaba avuga ko amagini afite ubushobozi ndetse ko ariyo yubatse umusigiti wa Yerusalem afatanyije n’Umwami Salomon.
Ibi nibyo aherutse kubwira abanyamakuru ubwo bamubazaga aho Islam ihagaze ku myumvire y’amajyini.Sheikh Sindayigaya Musa yavuze ko Korowani igaragaza ko amagini ari ibiremwa byabayeho kuva kera, aho inagaragaza ko yategekwagwa n’intumwa Soulaiman izwi ku zina rya Salomo muri Bibiliya.

sheikh_musa
Sheikh Sindayigaya Musa umuyobozi w’abayisilamu mu mujyi wa Kigali

Muri Islam bemeza ko amagini ariyo yubatse umusigiti w’i Yerusalemu akoreshejwe n’Intumwa y’Imana Soulaiman (Salomon) Imana yari yarahaye ububasha bwo kuyategekaga yo n’ibiti ndetse n’umuyaga.
Aha hantu i Yerusalemu hubatswe umusigiti n’amagini ni hamwe mu hantu hatagatifu hatatu abayisilamu bemera ko bashobora gusengera amasengesho yabo, agahita yumvwa n’Imana cyane nyuma y’i Madina n’i Maka muri Arabia Saudite.
Sheikh Sindayigaya avuga ko Korowani ivuga ko Imana ariyo yaremye amagini ndetse inayaha inshingano zo kuyisenga,kuyubaha no kuyigandukira gusa, nkuko bigaragara mu murongo wa Korowani wa 72 witwa Surat Jini.
Sindayigaya avuga ko amagini n’abantu ku munsi w’imperuka bazabazwa ndetse bakanakorerwa ibarura ku buryo n’amagini yemeye Imana azagororerwa, ayayihakanye agahanishwa ibihano by’umuriro nk’abantu.
Ashimanagira ko kuba Islam yemera ko amagini abaho, bitavuze ko ikorana nayo.
Yagize ati “Kuba Korowani ivuga ku magini ntibivuze ko Islam ikorana nayo kuko hari n’imirongo ivuga kuri Aburaham na Issa cyangwa Yesu , ahubwo ni uko muri Korowani nta kintu Imana yasize kuko ivuga ibintu byose bibaho.”
Sheikh Sindayigaya yagize ati “ Nk’uko buri wese agira umuntu bagendana cyangwa uba umwegereye, ni nako aba afite igini rikunda kumugendaho ku buryo ashobora no kugira amahirwe irimugendaho rikaba ari ryiza ntirimubangamire nk’uko hari n’uba afite iribi rigahora rimuhohotera.”
igini
Ngo amajyini amwe yakoze neza ngo azahembwa

Abafeyeri (abaraguzi) ,abapfumu,abarozi ni bamwe mu bavugwaho kuba bakoresha amagini mu nzira mbi zo kubangikanya Imana .
Sheikh Sindayigaya yagize ati “ Erega n’abafeyeri buriya bakoresha amagini mabi kubera ko ku bushobozi bwayo aba yashobora no kuyatuma mu gisenge cy’inzu yawe noneho akumva ibyo muba muvuga byose akabimushyira, ku buryo ari ha handi ujya kumureba maze ukumva akubwiye ibintu byose byabereye iwawe wowe ugahita wumva ko ari umuntu ukomeye.”
Sheikh Sindayigaya asaba abakoresha amagini cyangwa ababangikanya Imana mu nzira mbi kubireka bakayigandukira bitewe n’uko Imana ari inyampuhwe ndetse ngo nta n’icyaha na kimwe itababarira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *