Ifungurwa ry’amashuri mu mboni ya UN, kutemeranya ku ngamba zo kwirinda Covid-19, na Guma mu Rugo yikangwa

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyari icya 34 muri 53 bizagira umwaka w’2020. Cyaranzwe n’amakuru yihariye yibanda ku ngaruka ziremereye zatewe n’icyorezo cya Covid-19, ahagaragara kuvuguruzanya no kutemeranya ku ngamba zafashwe mu kucyirinda bitewe n’izindi ngaruka nazo cyazanye, imiryango nka UNICEF yemeza ko ari mbi kurusha uko bamwe babitekereza.

Abayobozi bakuru bakomeje guca amarenga ko Guma mu Rugo ishobora gusubiraho

Tariki ya 17 na 18 Kanama 2020, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera baciye amarenga ko gahunda ya Guma mu Rugo ishobora gusubiraho, bitewe n’uko abantu bakomeje gukerensa amabwiriza yatanzwe yo kubahiriza ikumira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ni mu gihe kandi imibare y’abandura iki cyorezo mu Rwanda ikomeje kwiyongera, cyane cyane muri Kigali. Abapfa nabo bakomeje kwiyongera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima kikaba cyatangaje kuri uyu wa 23 Kanama ko hari abantu 10 bari kongererwa umwuka hifashishijwe imashini zabugenewe.

Ingamba zafashwe mu gukumira Covid-19 zikomeje kutavugwaho rumwe

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo gukumira icyorezo cya Covid-19 zirimo gufunga utubari no gushyiraho isaha ya saa tatu yo kuba abantu bageze mu ngo zabo.

Gusa Abanyarwanda bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’izi ngamba ebyiri, kuko babona nta kinini zitanga mu byari bigamijwe. Abarimo Depite Mukabunani uhagarariye ishyaka rya PS Imberakuri mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje imbogamizi kuri izi ngamba.

Uyu mudepite yasobanuye ko ku kijyanye n’isaha ya saa tatu, Abanyarwanda baba basabwe kuba bari iwabo, cyane nk’abacuruzi basabwa gufunga byibuze saa kumi n’ebyiri; amasaha ubusanzwe bakiriramo abakiriya benshi. Ku kijyanye n’utubari, ngo n’ubundi turakora kandi byitwa ko dufunze. Ngo icyiza ni uko izi ngamba zavaho, leta igashyiraho uburyo bwo kwirinda.

UN ntivuga rumwe n’ibihugu by’Afurika ku isubikwa ry’amasomo rikomeje

Ibihugu byinshi muri Afurika byafashe ingamba zo gufunga amashuri kugira ngo byirinde ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bigaragara ko gahunda yo kongera kuyafungura iri kure bitewe n’uko imibare y’abandura ikomeje kuzamuka.

Gusa Umuryango w’Abibumbye wasabye ibi bihugu kwihutisha isubukura ry’amasomo mu buryo bwo gukumira ingaruka zagera ku bana mu gihe bagumye mu rugo, zirimo ihohoterwa, ibibazo by’imirekerereze ndetse no gukoreshwa imirimo ivunanye. Amashami abiri y’uyu muryango, OMS na UNICEF yemeza ko ingaruka zagera ku bana bagumye mu rugo ari mbi kurusha izo gusubukura amasomo.

Dr. Mukwege wasohoye raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kwica impunzi muri RDC, afite ubwoba ko azicwa

Uyu muganga wamenyekanye cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo no ku gihembo cya Nobel yahawe mu 2018, yigeze gusohora raporo ya ‘Mapping Report’ ivuga ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, zikica impunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko hari abantu atazi bamaze iminsi bamwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ko azicwa.

Ibi byatangajwe tariki ya 17 Kanama n’umuryango wa PHR uharanira uburenganzira bw’abaganga, watabarizaga Dr. Denis Mukwege.

Mu kiganiro umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yagiriye kuri televiziyo y’igihugu n’urubyiruko ruba mu mahanga tariki ya 18 Nyakanga, yavuze ku bya raporo zishinja ingabo z’u Rwanda kujya muri RDC. Icyo gihe yavuze ko ababivuga ari abo mu miryango y’abatsinzwe urugamba n’abakorana nabo nk’Umushi witwa Dr. Mukwege.

Sevilla FC, yabaye umwami wa Europa League

Iyi kipe yo muri Esipanye yigeze gutwara igikombe cya Europa League inshuro eshatu zikurikiranya mu myaka mike ishize, yongeye kugisubirana kuri uyu wa 20 Kanama 2020 ubwo ku mukino wa nyuma yakinaga na Inter Milan yo mu Butaliyani. Umukino warangiye Sevilla FC itsinze Inter ibitego 3-1, yegukana igikombe cya 6 muri iri rushanwa.

Bayern Munich yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya 6

Mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2020, iyi kipe yo mu Budage yatsinze Paris Saint Germain yo mu Bufaransa igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umufaransa, Kingsley Coman ku munota wa 59 w’umukino. Bayern Munich itwaye iki gikombe nyuma yo kwihanangiriza amakipe nka FC Barcelona yatsinze ibitego 8-2 muri ¼ cy’irushanwa na 3-0 yatsinze Olympique Lyonnais muri ½.

Diamond Platinumz ururukiye muri kajugujugu imbere mu kibuga cyitiriwe Benjamin

Ku munsi wa Simba Day wizihizwaho isabukuru y’ikipe y’umupira w’amaguru ya SIMBA Sports Club yo muri Tanzania, umuhanzi Diamond Platinumz yawitabiriye, agera imbere mu kibuga ari mu ndege ya kajugujugu.

Diamond yari agiye gususurutsa ibihumbi by’abafana baje kwizihiza uyu munsi, banareba umukino Simba SC yakinnyemo na Vital’o yo mu Burundi, ikayitsinda ibitego 6-4.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *