Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, inyubako y’isoko ryo mu Gakiriro ko ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro. Hahiye igice cyo hagati cy’iyo nyubako gisanzwe gicururizwamo imyenda hejuru, aho bita muri Duhahirane hazwi ku izina rya ‘Morden Market Gisozi’. Kugeza ubu ntiharameneyekana icyateye iyi nkongi. shami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera riratabara. Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batuye hafi bari basazwe n’agahinda, aho umwe ku wundi yahamagaraga mugenzi we amubwira ibyabaye, bamwe bakabaduka mu buriri biruka bajya kureba ko hari icyo baramira. Umuriro wari mwinshi ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kunyura ngo nk’abafite ibikorwa mu nyubako zo hasi babikuremo.


