Icyemezo cy’Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Sweden, cyo gukatira igifungo cya burundu Umunyarwanda wari ukurikiranweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikimenyetso kigaragaza ko abagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera batazihisha ubuziraherezo.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana nyuma yo gukatirwa kwa Claver Berinkindi wari warafashe ubwenegihugu bwa Sweden.
Berinkindi w’imyaka 61, wari umucuruzi ukomeye, yashinjwaga gutegura no kugira uruhare mu bitero byibasiye Abatutsi mu zahoze ari Komini za Nkuri na Nyamiyaga mu majyepfo y’u Rwanda.
Yagize uruhare kandi mu gitero cyagabwe ku gasozi ka Nyamure, kaguyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi bari barahahungiye.

“Igihano cye kiragaragaza ko hari ibihugu byinshi byiyemeje kuburanisha abacitse bazi ko babonye ijuru; ntibisanzwe cyane ariko kuri Berinkindi kuko we yari yarahawe n’ubwenegihugu bwa Sweden bikaba byari kubangamira urubanza ariko urukiko rwa Sweden rwaramuburanishije runamuhamya icyaha nyuma yo gukora iperereza mu Rwanda” , uwo ni Dr Bizimana.
Dr Bizimana kandi nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yakomeje avuga ko iki gihano kinerekana nubwo hashize imyaka irenga 20 jenoside ibaye, hari ibihugu byumva uburemere bwayo bitandukanye n’abandi bibwira ko u Rwanda ruzageraho rukarambirwa rukarekeraho gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside.
Berinkindi yageze muri Sweden mu 2002 nk’impunzi, aza guhabwa ubwenegihugu nyuma y’imyaka 10. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwifuje kuburanisha uyu mugabo ariko kubera ubu bwenegihugu bundi afite ntibyashoboka ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


