Igihe u Bwongereza bwari bwihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igihe yari yarihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse bitewe n’impamvu zitandukanye zirebana n’amategeko.

Tariki ya 14 Mata 2022, iyi guverinoma yagiranye amasezerano y’imyaka itanu n’iy’u Rwanda, agamije kohereza abimukira bajyayo mu buryo budakurikije amategeko, bakoresheje ubwato.

Guverinoma y’u Bwongereza yateganyaga ko igikorwa cyo kohereza icyiciro cya mbere cy’abimukira kizaba ku mpera ya Gicurasi 2022 kandi muri iyi myaka itanu, Boris yemeza ko u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira abimukira ibihumbi n’ibihumbi.

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko umwimukira winjiye mu Bwongereza guhera tariki ya 1 Mutarama 2022, arebwa n’aya masezerano. Ati: “Guhera uyu munsi, ubufatanye bushya bwacu mu by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu busobanuye ko buri wese winjiye bitemewe n’amategeko mu Bwongereza hamwe n’abahageze bitemewe guhera tariki ya 1 Mutarama, agomba koherezwa mu Rwanda.”

PM Boris ataratangaza iby’aya masezerano na nyuma yaho, abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango itandukanye irimo irengera abimukira batangiye kugaragaza ko batayashyigikiye, bamwe muri bo batangaza ko hashobora kuzitabaza inkiko kugira ngo ziyaburizemo, kuko ngo ‘atubahiriza amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi’ n’abimukira.

Umuvugizi wa PM Boris, Max Blain, kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 yatangaje ko kohereza aba bimukira bishobora gukererwa ho ‘amezi’ bitewe n’ibibazo bitandukanye birebana n’amategeko biri gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Uyu Muvugizi yagize ati: “Sintekereza ko hari itariki idasubirwaho [yo kohereza abimukira ba mbere], kuko hari byinshi byo kubanza gukemura birimo zimwe mu nzitizi z’amategeko zavuzwe. Twakiriye ibitekerezo byo mu nzego nyinshi z’amategeko, ibyo sinabijyamo cyane gusa turacyafite icyizere ko icyiciro cya mbere kizoherezwa mu mezi ari imbere.”

Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, abimukira bageze mu Bwongereza guhera muri Mutarama 2022 barenga 7000. Barimo 1972 binjiyeyo nyuma y’isinywa ry’aya masezerano kugeza ku ya 2 Gicurasi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igihe u Bwongereza bwari bwihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse
    Nyamara aho ibintu byakabaye byiza aya masezerano asubiwemo, hakarebwa mbere na mbere icyo amategeko anyuranye (ayo mu gihugu na mpuzamahanga) abivugaho. Bigaragaye ko bitashoboka kohereza abo bimukira mu Rwanda byaba byiza ayo masezerano asheshwe hakiri kare, ejo atazaduteza ibibazo kandi twari twimereye neza hano mu gihugu cyacu.

  2. Igihe u Bwongereza bwari bwihaye cyo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda cyahindutse
    Nyamara aho ibintu byakabaye byiza aya masezerano asubiwemo, hakarebwa mbere na mbere icyo amategeko anyuranye (ayo mu gihugu na mpuzamahanga) abivugaho. Bigaragaye ko bitashoboka kohereza abo bimukira mu Rwanda byaba byiza ayo masezerano asheshwe hakiri kare, ejo atazaduteza ibibazo kandi twari twimereye neza hano mu gihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *