Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba yarashatse ko Togo yakira "abarwanyi ba FDLR batifuza gusubizwa mu Rwanda", mu rwego rwa gahunda Kinshasa ivuga ko igamije gusenya uyu mutwe no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bawo.
Jeune Afrique ivuga ko kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika cyatekerejweho na Kinshasa, n'ubwo amakuru agaragaza ko Togo itigeze iha RDC uburenganzira bwo kohereza abarwanyi ba FDLR ku butaka bwayo.
Umushinga wo kwimura aba barwanyi mu kindi gihugu wagarutsweho bwa mbere na Minisitiri wa RDC ushinzwe Kwishyira Hamwe kw’Akarere, Floribert Anzuluni, muri Nyakanga 2026.
Yavuze ko abarwanyi ba FDLR bazabanza kwamburwa intwaro no gukusanyirizwa ahantu hagenwe, mbere yo gufatwa ibyemezo ku hazaza habo.
RDC ntiyigeze itangaza ku mugaragaro igihugu yari igambiriye kubajyanamo, ariko mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yagiranye n’Abanye-Congo baba i Moscou mu Burusiya ku wa 30 Ukwakira 2026, Tshisekedi yavuze ko yari amaze kubona igihugu cyemera kwakira bariya barwanyi, ariko ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiye kuvugana n'uwo muyobozi.
Tshisekedi yavuze ko uwo muyobozi yamubwiye ko atagishoboye gufasha Kinshasa, nyuma yo kuburirwa ko kwakira FDLR byafatwa nk’ugushyigikira uruhande rumwe mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida wa RDC ntiyatangaje izina ry’uwo muyobozi cyangwa igihugu ayobora.
Aya magambo kandi ntiyigeze aherekezwa n’ibimenyetso byigenga byemeza ko u Rwanda rwashyizeho icyo gitutu.
Togo iravugwamo, ariko nta kwemera kwayo kwagaragaye
Jeune Afrique ivuga ko amakuru yamenye yerekeza kuri Togo, igihugu kiyobowe na Faure Essozimna Gnassingbé, akaba ari na we wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu biganiro hagati ya RDC n’u Rwanda.
Gusa, amakuru yatangajwe na Jeune Afrique agaragaza ko Lomé itigeze yemera ku mugaragaro kwakira abarwanyi ba FDLR.
Abantu bari hafi y’ubuhuza bwa Togo bavuze ko igihugu gikomeje kwitonda ku bijyanye n’iyi gahunda, cyane cyane ko ikibazo cya FDLR kiri no mu biganiro bya Washington.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Abanya-Togo batigeze babwira u Rwanda ko RDC yabasabye kwakira FDLR.
FDLR iri mu byo RDC yasabwe gukuraho
Ikibazo cyo gushaka igihugu cyakwakira abarwanyi ba FDLR kije mu gihe Kinshasa isabwa gukemura burundu ikibazo cy’uyu mutwe, nk’uko bikubiye mu myanzuro mpuzamahanga no mu masezerano y’amahoro ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC.
Mu ijambo rye i Moscou, Tshisekedi ubwe yavuze ko RDC igomba gushyira mu bikorwa inshingano zayo, zirimo "gushyira mu bikorwa ibyerekeye kurandura FDLR", mu gihe yakomeje gushinja u Rwanda kuba rudakemura ikibazo cy’uyu mutwe nk’impamvu yo kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Gahunda yo kwimura abarwanyi batazashaka gusubira mu Rwanda ariko ikomeje guteza impaka, kuko u Rwanda ruyibona nk’igisubizo kidakemura ikibazo cy’uyu mutwe ahubwo gishobora kwimurira ikibazo ahandi.


