hq720

Igikomangoma Frederik wa Luxembourg yapfuye ku myaka 22 azize indwara idasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma Frederik wa Luxembourg yapfuye azize indwara idasanzwe izwi ku izina rya POLG mitochondrial disease, nkuko byatangajwe n’umuryango we.

Igikomangoma Frederik yapfuye ku itariki ya 1 Werurwe afite imyaka 22, nk’uko ababyeyi be babitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa POLG Foundation.

Se w’igikomangoma Robert, yagize ati: “Ni n’umutima uremereye cyane njye n’umugore wanjye twifuje kubamenyesha iby’urupfu rw’umuhungu wacu, washinze Fondasiyo ya POLG akaba n’umuyobozi ushinzwe guhanga udushya, Frederik.”

Igikomangoma Robert ni mubyara wa mbere w’umukuru w’igihugu cya Luxembourg, Grand Duke Henri nkuko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Indwara ya mitochondrial POLG ni ndwara ki?

Fondasiyo isobanura ko ari indwara idasanzwe cyane y’imbonekarimwe ikaba ari yiba abasirikare b’umubiri bawuha ingufu, bigatuma ingingo zitandukanye zigenda zinanirwa inshingano zazo mu mubiri.

Nta muti cyangwa urukingo rw’iyi ndwara, itera ibimenyetso byinshi kandi bigira ingaruka ku mikorere itandukanye y’umubiri, nk’uko itangazo rya POLG ryabisobanuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *