Igisirikare cya Uganda cyongeye gutakaza umusirikare mukuru wari ukuriye ubutegetsi n’abakozi witwa Brig. Gen. Emmanuel Mulindwa.
Gen. Mulindwa yapfiriye kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu mu Bitaro bya Mulago nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig. Flavia Byekwaso.
Byekwaso yatangaje ko ko Gen. Mulindwa yapfuye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ariko ntiyagira byinshi atangaza ku cyateye urupfu rwe.
Ati: “Twifatanyije n’umuryango mu kababaro muri ibi bihe bigoye kandi turasaba Imana imbaraga,”
Gen. Mulindwa yari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi muri UPDF kuva mu 2017, umwanya yagiyeho asimbuye Gen. Joseph Musanyufu, wagizwe umwe mu bagaba b’ingabo za Uganda.
Urupfu rwa Gen. Mulindwa ruje rukurikira urwa Maj. Gen. Eric Mukasa, wahoze umugaba mukuru w’ingabo zirwanire ku butaka wapfuye mu kwezi kwa Nyakanga, na Maj. Gen. Kasirye Ggwanga wapfuye muri Kamena.


