Igisubizo cya Bamporiki ku wamubajije uko byagenze ngo u Rwanda rube akadomo ku ikarita y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yibukije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter umugani ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’ wakomotse ku mwami Cyilima Rujugira.

Bamporiki yawusanishaga n’ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ku banzi bashaka kurwanya igihugu, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Yagize ati: “1700 Cyilima Rujugira yategetse ingabo gusanganira abari baduteye, intambara ibera mu bihugu byabo ngo batamumaira ingabo (abaturage), ati: ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’. 2022 Paul Kagame ati: ‘Aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga, tuzajya turwanira aho intambara iturutse’. Rweme umu.”

Uwiyise Corona Vibes yamubajije uko byagenze ngo u Rwanda ‘rube akadomo’ niba rwarateraga ntiruterwe. Ati: “None ko rwateraga ntiruterwe, rwaje kuba akadomo gute?”

Bamporiki yahise amusubiza ngo azarudomeho yumve. Ati: “Uzadomeho wumve.”

Hari ubwo kandi uyu muyobozi yigeze gusubiza ukoresha uru rubuga ati: “Ndi mu kazi petit”. Icyo gihe hari muri Werurwe 2021, ubwo uyu yari amaze kumunenga ngo akosoye imivugire y’Ikinyarwanda y’umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igisubizo cya Bamporiki ku wamubajije uko byagenze ngo u Rwanda rube akadomo ku ikarita y’Isi
    Urwanda ntiruterwa ruratera nikobimeze kuba akadomo abakoroni nibo batugize akadomo nahubundi kuvacyera ntawa dukinishaga mu karere kibiyaga bigari

  2. Igisubizo cya Bamporiki ku wamubajije uko byagenze ngo u Rwanda rube akadomo ku ikarita y’Isi
    Urwanda ntiruterwa ruratera nikobimeze kuba akadomo abakoroni nibo batugize akadomo nahubundi kuvacyera ntawa dukinishaga mu karere kibiyaga bigari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *