Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko ubwiyongere nibukomeza kwiyongera Guma mu Rugo izongerwa, gusa ngo iki cyemezo kizagendera ku mibare izaba ihari nyuma y’iminsi 10 yatanzwe. Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo hatabaho indi Guma mu Rugo bizagenwa n’imyitwarire y’abaturage. Ati ” Guma mu Rugo ishyirwaho ari uko ubwandu bwazamutse ku gipimo gikabije. Kugira ngo hatabaho iyindi, ni imyitwarire y’abaturage izaba yabigaragaje. Ubwiyongere bukomeje, habaho izindi ngamba nazo ziba zikomeye zo kongera Guma mu Rugo…” Akomeza agira ati ” Abantu ntibabikerense ahubwo babyubahirize harebwe ko hari icyahinduka. Tubyubahirize iyi minsi nirangira tuzafata icyemezo harebwe uko bimeze. Ntiturebe ngo iminsi 10 irangiye, ahubwo tuyubahirize.” Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Nyakanga, Minisitiri Gatabazi yasabye uruhare rwa buri wese mu gukumira Guma mu Rugo. Ati ” Inama ntanga uyu munsi ni ukudatekereza nyuma y’iminsi 10 (ya Guma mu Rugo) ahubwo ni ugutekereza uyu munsi icyo ukwiye kuba ukora kugira ngo nyuma y’iminsi 10 ikizavamo nawe uzabe warakigizemo uruhare.” Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, muri icyo kiganiro, yavuze ko mu byumweru 2 bishize abantu ibihumbi 119 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19. Harimo ibihumbi 5 bafatiwe mu tubari. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yasabye abaturage kwitwararika birinda. Ati ” Sinshobora kumenya ngo ninyirwara bizankomerana cyangwa wowe, ariko birashoboka, nonese dutegereze ko ubona yagukomeranye ngo ubone gukanguka?” Inama y’abaminitiri yo kuwa 14 Nyakanga yashyizeho Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani. Byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus.



2 Responses
Igisubizo cya Gatabazi ku kizakorwa igihe Guma mu Rugo yashyizweho ntacyo izaba yatanze
Imyitwarire se ni igihano cyahawe abaturage?
Igisubizo cya Gatabazi ku kizakorwa igihe Guma mu Rugo yashyizweho ntacyo izaba yatanze
Imyitwarire se ni igihano cyahawe abaturage?