Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Prevot Maxim, yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’ u Rwanda cyo guharika gahunda y’ubutwererane rwari rufitanye n’u Bubiligi, mu kwikura mu isoni avuga ko nabo bari barimo kubisuzuma.
Abinyujije kuri X, Prevot Maxim yavuze ko bamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika gahunda y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bubiligi.
Akomeza agira ati: “Nyuma yo guhonyora ubusugire bw’ubutaka bwa DRC n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye k’u Rwanda, u Bubiligi bwagaragaje neza ko bushyigikiye inzira ihamye kuri Kigali kandi bwari mu nzira yo gusuzuma gahunda yabwo y’ibihugu byombi, nk’uko nari nabitangaje inshuro nyinshi.”
Ati: “Ibi byari kuzatuma hafatwa ingamba zirebana n’ubufatanye bwacu u Rwanda rwafashe ubu. Turizera ko gahunda yo guhagarika (ubutwererane) izakorwa mu buryo bwa kinyamwuga bushoboka bwose kugira ngo tubungabunge ibyagezweho mu bufatanye bwacu kuva kera ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda batagomba guhura n’iri hagarikwa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akomeza avuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa babwo, u Bubiligi buzakomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gushishikariza no gukangurira amahanga gushakira igisubizo cy’amahoro amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gashyantare 2025, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere, nyuma yo gushinja iki gihugu gukomeza gufatanya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga n’abaterankunga barwo.



One Response
Amashi menshi k’Urwanda kungingo ihesha iteka igihugu rwafashe: ntagihugu nakimwe gitegerezwa gutegeka ikindi, ububuligi bwo, n’igihugu gito. Urwanda rwiyongereye kuri Mali, Niger, Burkinafaso, ariko ico rubasumbije, n’uko bo bikuye kuba faransa ariko bakaja mubuhake bw’abarusiya n’abashinwa!! U